Nde uzishyura urukuta ruzatandukanya USA na Mexique

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani muri Amerika, Donald Trump, yatsindagiye ko Mexique izishyura 100% ikiguzi cy’urukuta mu ijambo yavuze ku bimukira.
Yabwiye imbaga y’abantu bari bateraniye muri leta ya Arizona ko azateganya umupaka, anerekana ko abimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko babarirwa muri za miliyoni bashobora kwirukanwa mu gihugu ku ngufu.

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani Donald Trump

Amasaha macye mbere y’ijambo rye, yahuye na perezida wa Mezique, Enrique Pena Nieto ariko avuga ko batigeze baganira ku gihugu kizishyura ikiguzi cy’urukuta.
Nyuma perezida Nieto yatsindagiye ko igihugu cye kitazishyura urwo rukuta. Hari hamaze igihe hari ibihuhuha ko Bwana Trump ashobora kureka umugambi we wo kwirukana abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenga miliyoni 11.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo