Samsung yakuye ku isoko Galaxy Note 7 kubera ikibazo cya bateri

Samsung yakuye ku isoko  Galaxy Note 7 kubera ikibazo cya bateri

Samsung yakuye ku isoko Galaxy Note 7 kubera ikibazo cya bateri zayo zituma iyo telefone ishya nyuma yakanya gato uyishyize ku muriro.

Icyo cyemezo kije gikurikira inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika no muri Koreya y’epfo ko izo telephone ziturika igihe uri kuyishyiramo umuriro cyangwa umaze kuwushyiramo.

“Twabonye inkuru nyinshi zivuga ku iturika rya bateri za Galaxy Note 7 kandi byaragaragaye ko ari agace ka bateri gafite ikibazo, kandi iki kibazo turagikemura mu gihe cy’ibyumweru bitatu” uko ni ko perezida wa Samsung, Koh Dong-jin yabwiye abamenyeshamakuru.

Iryo shyirahamwe ryo muri Koreya y’epfo rivuga ko abaguzi babo bari bamaze gutwara izo telephone bazabaguranira. Samsung ivuga ko izo telefone yari imaze kuzigurisha mu bihugu 10, ariko hakaba hari amacompanyi menshi atandukanye yacuruzaga amabateri yayo.

Iryo subizwa nyuma ry’iyo telefone ribaye mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo mucyeba wayo Apple ishyire ahagaragara telefone nshyashya ya IPhone kandi bitari byitezwe