Musanze: Bamwe mu bayobozi bakomeje gukubita abaturage,hari uwo bavunnye igufa

Nyuma y’uko kumbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho abayobozi batandukanye barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa wo mu murenge wa Cyuve ,ho mu Karere ka Musanze, bakubita umutegarurogori hafi yo kumugira intere ndetse bakanakubita n’undi musore bikomeye, mu murenge wa Kinigi uri muri ako karere, nanone umunyamabanga nshingwabikorwa arashinjwa gukubita umuturage akamuvuna igufa ry’ukuguru.

Uwavunwe igufa ni umusore witwa Munyaziboneye mwene Nsanzabera Jean Damascène na Nyirabayagambe Espérance Phocas. Uyu yavunitse igufa nyuma yo gukubitwa n’abayobozi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi,Twagirimana Innocent, ndetse amakuru agera kuri Radiotv10 avuga ko kugeza n’ubu uyu musore yabuze kirengera.

Ku itariki ya 11 Mata 2020 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ubwo uyu musore yari mu nzira aherekeje bagenzi be b’abanyeshuri aribo Ndikumana Evode na Iradukunda Janvier bari bamusuye iwabo mu mudugudu wa Butorwa I, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze nibwo yakubiswe.

Intandaro y’ikubitwa rye ifitanye isano no kutubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo” kuko nkuko babivuga ngo uyu mwana yari yasuwe na bagenzi be noneho mu kubaherekeza nibwo yahuye n’inzego z’umutekano ziri kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, babazwa iyo bajya n’iyo bava bagashaka kwiruka aribwo uyu Gitifu yamukubise inkoni mu kibero agacika igufwa ry’ukuguru.

Bamwe mu baturage baganiriye na VALUE NEWS dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibi bikimara kuba abamukubise bamusize aho abaturage akaba aribo bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri .Kugeza ubu amaze ukwezi akurikiranwa n’abaganga, ndetse banamushyizemo icyuma kizwi ka [Tige] mu kaguru kubera ko igufwa ryari ryacitse.

Umwe mu bari kumwe n’uyu musore agira ati “ Munyaziboneye Phocas akubitwa nari mpari kuko twari tuvuye iwabo ariko tugeze mu nzira aduherekeje, duhura na Gitifu Twagirimana Innocent ari kumwe n’abantu 7 barimo Habimana Jean Paul ushinzwe umutekano ndese n’ukuriye DASSO mu murenge wacu wa Kinigi,Gashefu Richard bafite inkoni, tubagezeho Mutekano Habimana Jean Paul amukubita inkoni na Gitifu yongezamo indi, tubonye bikomeye turirukanka, ibindi ntabyo nabonye.”

Umubyeyi w’uyu mwana Nyirabayagambe Espérance yavuze ko guhohoterwa k’umwana we byamushegeshe kubera ko ariwe ubwe wamwivurije kandi yaregera RIB ntigire icyo imumarira. Bityo, agasaba izindi nzego kumurenganura.

Yagize ati ’’ maze kumutangaho ibihumbi bisaga magana abiri na mirongo irindwi (270.000 frw) kandi ndi mu cyiciro cy’abakene. Ndasaba rwose kurenganurwa cyane ko RIB ntacyo yamariye kuko urebye kuva ku itariki ya 11 Mata 2020 kugeza uyu munsi ntacyo ndakorerwa gifatika.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kugeza ubu yarangaranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ariyo mpamvu asaba ubuvugizi mu zindi nzego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent ahakana ibitangazwa ko yakubise uyu musore ahubwo akavuga ko yamusanze yituye ku gishyitsi agasaba DASSO ku mujyana kwa muganga .Ati”ibyo abaturage bavuga sinzi aho babikuye ,ababivuga bazabigaragarize ubutabera , njye ntabyo nzi ”.

Radiotv10 yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, ngo imenye impamvu uyu mutarage avuga ko birengagije ikibazo cye maze ntiyafata telephone, gusa turakomeza kumushaka nagira icyo adutangariza turakibamenyesha mu masaha ari imbere.

Marie Michelle Umuhoza twamubuze kuri telephone
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo