AS Kigali yaguze Rugirayabo, yongereye amasezerano ya Rusheshangoga Michael

Ikipe ya AS Kigali yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe myugariro Rusheshangoga Michael ukina ku ruhande rw’iburyo, nyuma y’iminsi mike iyi kipe iguze Rugirayabo Hassan bakina ku mwanya umwe, we waje ava mu ikipe ya Mukura VS&L.

Nubwo isoko ry’igura n’igurisha ritari ryafungura ku mugaragaro, amakipe yihuta ku isoko arimo na AS Kigali iri mu makipe yifuza igikombe cya shampiyona cyane, akomeje guhatanira abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 wahagaritswe na Coronavirus.

"Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi ba As Kigali FC, bavuga ko kugura Rugirayabo Hassan kandi bagifite Michel Rusheshangoga, ari ugukomeza uruhande rw’iburyo inyuma rw’iyi kipe, cyane ko nta we ushidikanya ko bombi ari abakinnyi beza bari muri iyi shampiyona."

Rusheshangoga Michael yamamariye mu ikipe y’ u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy’isi muri Mexique mu mwaka wa 2011, nyuma akinira Isonga FC, APR FC ndetse na Singida United (Tanzania) mbere yo gusinyira AS Kigali mu mpeshyi ya 2019 yirukanwe muri APR FC yari yaragarutsemo.

Imikino

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo