Togo: Kossi Koudagba wari rutahizamu wa mbere mu gihugu yapfuye

Kossi Koudagba wari muri ba rutahizamu bakomeye cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Togo yishwe n’indwara ya malaria, afite imyaka 25.

Kossi Koudagba yakiniraga ikipe ya ASC Kara, yari amaze imyaka ibiri asoza shampiyona ari we wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi ndetse yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2019.

Uyu mukinnyi yaherukaga kwegukana igihembo cya rutahizamu urusha abandi muri Togo ari mu ikipe ya Espoir FC de Tsévié yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu itangazo ikipe ye ya ASC Kara yasohoye, yavuze ko yari "umukinnyi ukomeye wari ufite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru".

Jean-Marie Eloh, umutoza w’ikipe ya ASC Kara, yagize ati: "Icyabaga kimuhangayikishije cyonyine ni ugushyira umupira mu nshundura z’izamu kandi ibyo yabikoraga neza cyane".

Mu minsi ishize Koudagba yari yakoze ikizamini cyagombaga kumwerekeza mu ikipe ya Union Sportive deTataouine muri Tuniziya ariko abaganga baza gusanga afite ibibazo by’umutima.

Mu ikipe y’igihugu ya Togo, Koudagba yari umukinnyi ukomeye kuko yafashije Togo kubona itike ya mbere na mbere yo kwitabira imikino y’igikombe cya CHAN gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika.

Koudagba yari ari ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Togo yari kwitabira imikino ya CHAN uyu mwaka yari kubera muri Cameroun guhera mu kwezi kwa kane.

Ntakirutimana Pacifique

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo