Kylie Jenner yakoreye ikirori Travis Scott mu ibanga

Kylie Jenner yakoreye ikirori Travis Scott mu ibanga

Kylie Jenner bucura w’umuryango wa Kardashian, umaze iminsi binahwishiswa ko akundana n’umuririmbyi w’injyana ya hip hop Travis Scott, akaba ku munsi w’ejo hashize yaramuteguriye ikirori cy’isabukuru y’amavuko, uyu mu raperi yizihizaga imyaka 25.

Ibi birori byanitabiriwe n’inshuti za Kylie ndetse na Travis, aho hagaragayemo nka Kendal Jenner mukuru we, na Bella Hadid wahoze ari umukunzi wa The Weekend, ndetse na Hailey Baldwin umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kuri instagram.

Kylie Jenner w’imyaka 19 umwe mu bakobwa bari kumenyekana cyane muri iyi minsi kubera gukunda kwiyamamaza ndetse akaba anafite “rouge a levre” yamwitiriwe yiwe ( Kylie Lipkit) akaba yaraje yambaye imyenda yakunzwe n’abantu cyane ndetse n’urukweto ruhenze cyane, ndetse izi nkweto zikaba zaranakunze kugaragara aba star bakomeye bagura ubwoko bwazo aho twavuga nka Gigi Hadid umu model wa Victoria Secret akanamamariza Tommy Hifiger, Chrissy Teigen umugore wa John Legend, rihana ndetse na Kourtney Kardashian.

Ny’uma yuko Kylie atandukanye na Tyga, icyumweru kimwe gusa bikaba byaravugwaga ko yaba noneho ari kumwe na Travis Scott gusa kurubu aba bombi nta numwe uremeza ku mugaragaro ko bari mu rukundo, yewe n’amafoto bashyira ku mbuga zitandukanye ubona ko baba bari kumwe n’abandi bantu.

kuri ubu rero ntawakwemeza ko ari ubushuti busanzwe cg ari ikindi kibyihishe inyuma. Undi wagaragaraye muri iki kirori ni Cara Delevigne umunyamideri wa Victoria Secret nawe akaba inshuti ikomeye ya Kylie abantu bakaba bakomeje kwibaza ikihishe mu bucutsi bwa Travis Scott na Kylie. Uyu mu raperi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka
• Rambo afatanyije na The Weekend,
• Goosebumbs
• Antidote ndetse n’izindi