Akon arashinjwa umwenda wa miliyoni 15 z’amadorali

Akon arashinjwa umwenda wa miliyoni  15 z’amadorali

Umuhanzi Akon wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka lonely,locked up , chop my money, no matter ndetse n’izindi, kuri ubu arashinjwa ko yaba arimo umwenda w’akayabo ka miliyoni 150 z’amadorali.

Akaba ngo awumaranye imyaka icumi nkuko bitangazwa na Devyne Stephen wigeze no gufasha Akon kuzamuka ndetse na label ye ya Lonvict, aho ngo uyu Stephen yagombaga kujya ahabwa 40% y’amafaranga Akon yinjije guhera muri 2006. Amasezerano "Contrat" basinyanye ikaba yaremezaga ko Stephen afite uburenganzira ku byo Akon yagurishije, kubyavuye mu ma "concert" atandukanye ndetse n’ibindi bitaramo agenda akora hirya no hino.

Akon we ku ruhande rwe akaba yemeza ko we na Stephen batonganye bapfa amasezerano nuko biza gutuma banayisenya muri 2015 bityo bigatuma basinyana andi masezerano.

Uyu Stephen akaba atangaza ko ikimubabaje ari uko kugera ubu Akon nta kintu ari kwinjiza gifatika, akaba avuga ko mu myaka icumi ishije Akon yinjije miliyoni 400 z’amadorali, ariko muri izo akaba asaba ko yahabwa byibuze milliyoni 150 nkuko amasezerano yabo abivuga. Ariko igitangaje ni uko ngo Akon nizo miliyoni ntazo yaba afite, gusa kuri ubu nta kintu Akon arabivugaho.

umuhanzi Akon yaranamaze iminsi acecetse aho akorana indirimbo n’abandi bantu ariko ntiyaraherutse kwinjiza amafaranga biturutse mu miririmbire ye.