Ni irihe somo ryakurwa muri Farmer’s Circuit, isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup ?

Ni irihe somo ryakurwa muri Farmer’s Circuit, isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup ?

Kuri uyu wa Gatandatu, Uwizeye Jean Claude yegukanye isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup 2017, isiganwa ryerekanye ishusho nshya y’umwaka wo gusiganwa ku magare mu Rwanda hitegurwa Tour du Rwanda izakinwa tariki ya 12-19 Ugushyingo 2017.
Uwizeye Jean Claude ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we wagukanye isiganwa ryitiriwe abahinzi ryavuye i Kigali risorezwa i Nyagatare akoresheje 3h41’46” ku ntera ya Km 152, ahagerera rimwe n’abandi bane.

CCA na Muhazi Cycling Generation zije guhangana na Benediction na Amis Sportifs

Ubusanzwe amasiganwa y’imbere mu gihugu yasaranganywaga n’amakipe abiri ; Les Amis Sportifs y’i Rwamagana na Benediction Club y’i Rubavu byatumye aya makipe akinira Tour du Rwanda ya 2016.
Benediction Club ni yo yari yabaye ikipe nziza ya Rwanda Cycling Cup 2015 mu gihe Amis Sportifs yatwaye iki gihembo mu 2016. Ubwo hakinwaga Farmer’s Circuit, hagaragaye impinduka muri Cycling Club For All y’i Huye aho Hakuzimana Camera ashobora gufatanya na Twizera Mathieu, aba basanzwe bakinira ikipe y’igihugu bagafatanya na Mfitumukiza Jean Claude na Bizimana Gasore.
Camerra yagize ati “ Intego yacu uyu mwaka ni uko CCA yakina Tour du Rwanda.”

Mu bakinnyi 10 bari abo mu makipe ane, babiri ari ab’ikipe nshya Muhazi Cycling Generation, Biziyaremye Joseph na Karegeya Jeremy bahoze bakinira Cine Elmay bavuga ko bagiye gufasha n’abandi bakinnyi bakiri bato.

Uwizeye Jean Claude izina ryo guhanga amaso mu 2017 ?

Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri Tour of Eritrea, niwo mwanya mwiza Uwizeye Jean Claude agize mu masiganwa mpuzamahanga yatangiye gukina mu 2014.
Tour du Rwanda ye ya mbere yabaye uwa 19, uwa 22 mu 2015 na 17 mu 2016.
Uwizeye Jean Claude yaherukaga intsinzi muri Rwanda Cycling Cup muri Nzeli 2015 ubwo yatwaraga Tour de Kigali, isiganwa rya 124.9 asize umukurikiye iminota ine, muri uyu mwaka kandi yatwaye Nyanza Heritage mu Ukuboza 2015.
Andi masiganwa mpuzamahanga yitabiriye mu 2017 ni Tour du Cameroun yabaye uwa 11, Umunyarwanda wa kabiri inyuma ya Ndayisenga Valens wa 10 n’uwa kane mu isiganwa ry’umunsi umwe, Fenkil Northern Red Sea Challenge muri Eritrea.
Nyuma yo kugenda kwa Ndayisenga Valens na Areruya Joseph, gusubira inyuma kwa Nsengimana Jean Bosco hakenewe undi mukinnyi wigaragaza ushoboye kuzamuka imisozi cyane.

Isiganwa rya gatatu rya Rwanda Cycling Cup rizakinwa tariki ya 20 Gicurasi 2017 hakinwa Race to Remember bava Ruhango bazenguruke i Karongi.

Abakinnyi 10 ba mbere, Kigali – Nyagatare 152 Km

1. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportifs 3h41’46”
2. Byukusenge Patrick – Benediction Club ""
3. Hakuzimana Camera – CCA ""
4. Twizerane Mathieu – CCA ""
5. Munyaneza Didier – Benediction ""
6. Uwizeyimana Bonaventure – Benediction 3h43’22"
7. Tuyishimire Ephrem – Amis Sportifs ""
8. Mfitumukiza Jean Claude – CCA ""
9. Biziyaremye Joseph – Muhazi CCG ""
10. Karegeya Jeremy - Muhazi CCG ""

Abakinnyi batatu ba mbere mu bakobwa, Kayonza – Nyagatare 88Km

1. Girubuntu Jeanne d’ARC – Amis Sportifs 2h42’31"
2. Ingabire Beatha " "
3. Nirere Xaverine " "

Abakinnyi batatu ba mbere mu ngimbi, Kayonza – Nyagatare 88Km

1. Mbarushimana Jimmy – Benediction 2h17’29”
2. Manizabayo Eric – Benediction 2h17’29”
3. Habimana Jean Eric – Fly 2h17’29”