Ibigwi n’amateka : Zlatan Ibrahimovic ni muntu ki ?

Ibigwi n’amateka : Zlatan Ibrahimovic ni muntu ki ?

Yavutse mu mwaka 1981,yavukiye mu gihugu cya Sweden aho se na nyina bahuriye. Avuka k’umugabo w’umuyisilamu ufite ubwenegihugu bwa Bosniak witwa Šefik Ibrahimović n’umu nya Croatian w’umu-catholique Jurka Gravić gusa ntiyagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi be bombi kuko akiri umwana ababyeyi bahise batandukana bimuviramo gukura arerwa na se.

Ibrahimović yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 6 ari mu ikipe y’abato ya Malmo. Ku myaka 15, Ibrahimovic yari agiye kuva mu mupira w’amaguru nyuma y’uko yari amaze kubona akazi kucyambu cya Malmo ariko manager we amwumvisha ko agomba kuguma mu mupira w’amaguru. Umukinnyi w’ikitegerezo wa Zlatan yakuze akunda cyane ni rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brazil Ronaldo da Lima.

Zlatan Ibrahimovic yakomeje gukinira amakipe y’abakiri bato muri Malmo aza kuyivamo mu mwaka wa 2001, ahita yerekeza mu ikipe ya Ajax ibarizwa mu buholandi akinamo imyaka 3 yanamufashije lkumenyekana cyane. 2004 yavuye muri iyi kipe ya AJAX ahita yerekeza mu ikipe ya Juventus. Mu mwaka w’2006, yahise yerekeza muri mukeba Internazionale aha yaje gutoranwa mu ikipe nziza y’umwaka wa 2007 ndetse yongera gutorwa 2009. Ibrahimović kandi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shmpiyona y’ubutaliyani mu mwaka w’imikino wa 2008–2009 anatwarana n’iyi kipe ibikombe 3 bikurikirana bya shampiyona “Scudetto”.

Mu mwaka 2009, Zlatan Ibrahimovic yerekeje mu ikipe ya Barcelona, mbere y’uko yongera kugaruka mu gihugu cy’ubutariyani nk’intizanyo mu ikipe ya Milan AC, umwaka ukurikiyeho ahita aba umukinnyi wayo burundu. Uku kujya muri iyi kipe byatumye aba umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku Isi mu mupira w’amaguru. Yongeye kwegukana “Scudetto” igikombe cya Shampiyona ari kumwe na Milan AC mu mwaka 2010–2011.

Mu mwaka 2012 yerekeje mu ikipe ya Paris Saint-Germain aho yamaze igihe cy’imyaka 4, Ibrahimović yatwaye ibikombe 3 bya Shampiyona, ibikombe 2 by’igihugu anaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi inshuro eshatu yikurikiranya muri iyi shampiyona. Ibrahimovic yakiniye PSG imikino 180 atsinda ibitego 156. Uyu munsi Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 35 arakinira ikipe ya Manchester United yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe ari kugana kumusozo.

Uyu mugabo uvuka muri Sweden yakiniye iki gihugu kuva mu mwaka 2001 aza kuyibera captaine kuva mu mwaka 2010 kugera ubwo yahagarikaga gukinira iki gihugu mu mwaka ushize wa 2016. Ibrahimović ni umwe mu bakinnyi 10 bamaze gukinira igihugu cya Sweden imikino 100 akaba yarahagaritse gukinira iki gihugu ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ,ibitego 62. Yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka mu gihugu cya Sweden inshuro 11 hari mo inshuro 10 yahembwemo yikurikiranya kuva mu mwaka 2007 kugera 2016.

Mubuzima busanzwe Ibrahimović afite umugore witwa Helena Seger umurusha imyaka 12 ,bafitanye abana 2 b’abahungu Maximilian na Vincent. Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru kuba yaravutse kubabyeyi babiri badahuje idini niba we bitaramugoye guhitamo iryo asengeramo yavuze ko ibyo atabitaho umwanya ko idini rye ari umupira w’amaguru. Ubwo bamubazaga impamvu atahisemo gukomeza kwandika ku mwambaro we wo gukinana izina Zlatan nk’izina yamenyekaniyeho muri Ajax mu mwaka 2001 aho gukoresha izina rya Ibrahimovic yagize ati “Nabikoze nshaka kwubaha no gukomeza kuzirikana iyo navuye ,kuva mubu Islam kuva kure iyo batankekaga niyo mpamvu nabikoze kugira ngo nereke abana bose bakomoka Rosengård n’abakomoka Malmö muri rusange ko : niba narabikoze nabo babikora".

Ibrahivic umubiri we utatswe n’ama tatuage, buri imwe usanga ifite ubusobanuro, mu mugongo w’ukuboko kwe kw’iburyo hariho tatuwaje yanditseho izina rye rya kabiri mu magambo y’icyarabu naho ku kuboko kwe kw’iburyo hariho tatuwaje y’amazina y’abahungu be babiri. Afite ishusho imenyerewe ku ba budiste ifite ibimenyetso bya "Five Deva Faces Yantra" Gatanu ishushanya Umuyaga, Deva ishushanya Amazi, Faces bishushanya umuriro ndetse na Yantra bishushanya guhanga udushya byose bikaba bitondetse mu buryo yizera ko bushobora gukiza uburwayi ndetse n’imvune, bikaba bishushanyije mu mugongo we ahagana hepfo.
Afite kandi indi tatuwaje ku kuboko kw’iburyo nayo izwi ku babudiste yanditse muri aya magambo"Yant Prajao Khao Nirote" ngo ikaba ari ikimenyetso cy’ubwirinzi gishobora kurangiza uburibwe bw’umuryango we.

Interuro ’Only God can judge me’ bisobanuye Imana niyo yonyine yancira urubanza, igaragara mu gatuza k’uyu mugabo. Iyi tatuwaje bivugwa ko ishushanya imisengere n’ubwigomeke bimugaragaraho akaba yarabikomoye kuri “2 Pac”. Zlatan kandi yifiteho utundi dushushanyo turimo ibaba rinini ry’igisiga, Koi Fish ubwoko bw’udufi duto tw’amabara twororwa muri za aquarium mu ngo, tatuwaje izwi nka “Polynesian tribal”, ndetse n’ikimenyetso cya Bwana y’umutima igaragara ku makarita akinwa ngo bikaba bishushanya umuntu w’indashyikirwa mu mukino runaka.