Ingaruka mbi zo kwambara imyenda yegereye umubiri cyane

Ingaruka mbi zo kwambara imyenda yegereye umubiri cyane

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali imyenda ihambiriye cyane iharawe na benshi. Mu rubyiruko rw’iki gihe ukunze gusanga benshi bakunda kwambara amapantalo bita amacupa, kola(collants), udupira duhambiriye (utu body). Hari ababerwa n’iyi myenda ku buryo budasubirwaho ariko hari n’abandi itabera bakayihambiraho kandi ishobora no kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Hari n’ abambara imyenda ihambiriye kubera kwigana, aba ni nk’ababyibushye bikanyaga mu dupantalo duto bajya kutuvanamo bikagombera ubufasha bw’abaturanyi. Uretse kuba imyenda ihambiriye itabera bamwe ; burya ishobora no gushyira ubuzima bw’uyambaye mu kaga.

Izi ni zimwe mu ngaruka uwambara imyenda imuhambiriye ashobora guhura nazo :

1. Uburyaryate

Abantu bambara amapantalo abegereye cyane bashobora kugira ikibazo mu bwonko (meralgia parestthetica) bituma bumva utuntu tubajombagura ku matako kandi mu by’ukuri ntatwo. Ibi umuntu yabyirinda atambara amapantaro amufatiriye mu gihe agiye mu rugendo rurerure.

2. Ubwandu bw’udukoko mu gitsina

Mu gihe umugore yambaye imyenda imwegereye cyane, bimwe mu bice by’ibanga bye biganzwa n’ubushyuhe ndetse n’ubuhehere buturutse kubyuya. Ibi bituma tumwe mu dukoko twororokeramo bigatera ubwandu mu gitsina.
Nyiri ubu bwandu abimenya igihe yumva uburyaryate butuma yishimagura mu myanya ndangagitsina ye. Mu rwego rwo kwirinda ubu bwandu ni ngombwa kutambara amapantalo afatiriye by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi. Ni byiza kandi kwambara ibituma akayaga kinjira mu bice byose bitwikiriwe by’umubiri.

3.Uburibwe mu mugongo

Imyenda ifatiriye ishobora gutuma umubiri ufungana mu rukenyerero bigatera kuribwa mu mugongo. Biba byiza kwambara amapantaro akwiriye uyambaye mu nda.

4.Kubura umwuka

Imwe mu mipira n’amakanzu afunganye ishobora gutuma imyanya y’ubuhumekero idakora neza bikaba byanakurizamo kubura umwuka. Imyenda ifite ikora rito nayo yatuma uyambaye abura umwuka mu gihe cyo kuyiyambura.
Amwe mu makanzu y’abageni ashobora kubatera kubura umwuka mu gihe batabanje kugenzura neza ko abakwiye.

5. Ikirungurira

Imyenda ifatiye ku gifu ishobora gutuma imisemburo yagenewe gusya ibiribwa igaruka mu muhogo bigatera ikirungurira. Ibi bigaragazwa no kumva ubushye mu gifu no mu muhogo bivanze no kumva ubusharire mu kanwa. Kubyirinda ni ukurya bike ndetse no kutikanyagisha umukandara.

6. Kurwara umutwe no kutareba neza

Amashati afite ikora rito cyane n’amakaruvati ahambiriye cyane bigabanya umuvuduko w’amaraso mu bwonko no mu mutwe muri rusange. Ibi umuntu abibwirwa no kurwara umutwe kuzungera no kubona ibicyezicyezi.