P Diddy arashinjwa guhohotera umukozi we wo mu rugo

P Diddy arashinjwa  guhohotera umukozi we wo mu rugo

Sean John Combs [P. Diddy] yajyanywe mu nkiko ashinjwa itoteza n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore wateguraga amafunguro mu rugo iwe i Los Angeles.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko umugore witwa Cindy Rueda wahoze akora mu rugo rw’uyu muraperi yagejeje ikirego mu rukiko ashinja P.Diddy ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina inshuro nyinshi. Mu kirego cye, Cindy Rueda yasobanuye ko hari n’igihe P.Diddy yategekaga uyu mugore kwinjira mu cyumba cye yambaye ubusa akamwereka igitsina cye nyuma akamubaza “niba yakunze ibyo yabonye”. Umuvugizi wa p.Diddy, yabwiyeTMZ ko ikirego cy’uyu mugore nta shingiro gifite, yagize ati “Iki ni ikirego kidafite aho gishingiye cyatanzwe n’uwahoze ari umukozi, uyu yaje kwirukanwa mu buryo buzwi.”

Ngo hari umunsi P.Diddy yahohoteye uyu mugore nyuma amuregera inshuti ze anafata umwanzuro wo kumujyana mu nkiko gusa uyu muraperi ngo yamushyizeho iterabwoba amubwira ko agomba gusinya impapuro zemezaga ko atazamukurikirana bitaba ibyo akamushinja ko yamwibiye isaha ihenze cyane. Cindy Rueda yanze gusinya izo mpapuro bimuviramo kwirukanwa.