Ese guhekenya amenyo ni indwara ivurwa ite ?

Ese guhekenya amenyo ni indwara ivurwa ite ?

Guhekenya amenyo byitwa Bruxisme mu zindi ndimi kandi ni uburwayi (trouble) bushobora kugaragara ku manywa ariko cyane cyane nijoro, kandi ubu burwayi bufata abagera kuri 5% by’abatuye isi. Biterwa no kwirega kw’imitsi y’urwasaya biba umuntu atabishaka maze bigatuma amenyo yikubanaho kuko amera nk’afatana. Ubu burwayi akenshi bumara igihe gito ariko hari n’aho buba akarande, bigasaba ko habaho gukurikiranwa n’abagangakugirango bidakurura izindi ngorane.

Biterwa n’iki ?

Guhekenya amenyo bituruka ku munaniro wo mu bwonko (stress) n’umuhangayiko utewe n’ibintu bitandukanye. Bishobora kandi guterwa n’uko amenyo adapanze neza mu kanwa maze igihe umuntu asinziriye cg ari maso amenyo akikubanaho. Ibimenyetso by’indwara yo guhekenya amenyo
- Kuribwa umutwe
- Kubabara impekenyero
- Kunanirwa kw’imitsi yo mu misaya hakabaho kubabara ahagana ku matama

Amenyo agira ubushagarira ( bamwe babyita ubwinyo) aho umuntu yumva abangamiwe iyo asomye ku kintu gikonje, igishyushye cyangwa inzoga y’urufuro.
Iyo bitinze kandi ntibivurwe, guhekenya amenyo bizana ibibazo bikurikira :
•Kwangirika kw’amenyo kuko ashiraho urwugara ruyarinda
•Amenyo atangira kujegera.
•Amenyo kandi ashobora guhongoka
•Amenyo ageza ubwo atangira kuvamo cg kuranduka

Bivurwa bite ?

Guhekenya amenyo nijoro cyangwa na kumanywa (bruxisme) akenshi ntabwo ubirwaye abyimenyaho. Ari nayo mpamvu kuvurwa bitinda. Ni ukuvuga ngo abikora atabizi rero bisaba ko aba afite umumenyera ko abikora kandi akaba asobanukiwe ububi bwabyo, maze akamufasha kwivuza. Icyakora umuntu urara wenyine nawe ashobora kureba niba afite ibimenyetso twavuze by’ububabare kimwe n’uko hari ubwo azabyuka agasanga yaraye yirumye mu kanwa imbere.

Nyuma yo kumenya neza ko ubu burwayi buhari muganga atanga imiti itandukanye irinda amenyo, muganga kandi ashobora gusaba ko umurwayi ahabwa agakoresho karinda amenyo gukomeza kwangirika. Ako gakoresho (prothèse) gashyirwa mu kanwa.

Inama  : Byaba byiza ufite iki kibazo yihutishirijwe kwa muganga w’amenyo , kitaragira ingaruka nyinshi.