Lipstick ntaho ihuriye n’umugore wanjye-Amag The Black

Lipstick ntaho ihuriye n’umugore wanjye-Amag The Black

Lipstick ni indirimbo nshya ya Amag the Black benshi bakomeje kugarukaho bavuga ko ifitanye isano rya hafi no gutandukana n’uwahoze ari umufasa we.

Ubwo yaganiraga na 10 Tonight Amag The Black yatangahe ko ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko indirimbo imaze igihe kirekire muri Studio.

Amag ku bwe asanga ntacyo yahindura ku bafite bene iyi myumvire ku ndirimbo ye,ndetse ubwo yabazwaga icyihishe inyuma yo gutandukana n’umugore we yavuze ko ari ibanga gusa niba atari umugore we wakosheje ari we wakosheje kuko batandukanyijwe n’amakosa y’umwe muri bo.

Amag The Black yagize ati”ntacyo nabivugaho kinini kuko sinamutaranga mu itangazamakuru gusa niba atari we wakosheje,ninjye wakosheje…twatandukanyijwe n’amakosa y’umwe muri twe."