“Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda”-Martin Ngoga

“Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda”-Martin Ngoga

Martin Ngoga wigeze kuba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda yatowe nk’umwe mu bagize komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Depite Ngoga kuri ubu wari uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yatowe mu nama rusange ya FIFA ya 67.
Ngoga yagize ati “ Nishimiye kuba umwe mu bagize iyo komite nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda”. Nkuko yakomeje abitangariza Radio&TV10,ko uyu mwanya yabonye abikesha cyane imiyoborere y’igihugu cye, kuko batakugirira ikizere utava ahantu hizewe ariyo mpamvu ashimira ubuyobozi bw’igihugu cye.

Ngoga,usazwe ari umukunzi ukomeye wa Arsenal yo mu bwongereza akaba n’umukunzi wa Mukura VS yo mu Rwanda, ni umwe mu bagabo bigeze kuba vice perezida wa FERWAFA ahagana mu 2006.
Nyuma yo kubona iyo mirimo,Ngoga akomeza atangaza ko itazamubuza gukomeza guhagararira igihugu cye,mu nteko y’uburasirazuba bw’Afurika.

Abandi bagize ako ka nama.

Chairman : Madame María Claudia Rojas (Colombia) yahoze ari Perezida w’akanama kayobora igihugu
Deputy chairman : Bruno de Vita (Canada) umujyanama w’umwamikazi wa Canada
Deputy chairman : Martin Ngoga (Rwanda) Yahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda