Impinduka ku mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Impinduka ku mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza impinduka ku mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona uzakinwa mu cyumweru gitaha. Ni imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izakomeza mu cyumweru gitaha.

Mu gihe kuri gahunda yari isanzwe, umunsi wa 27 wa shampiyona wagombaga gutangira tariki ya 19 Gicurasi ugasozwa tariki ya 21, FERWAFA yamaze kwimura imikino itandukanye, iyigiza imbere. Uyu munsi wa 27 uzatangira gukinwa kuwa Kane tariki ya 18, aho AS Kigali izakira APR FC kuri Stade ya Kigali, umukino wagombaga kuba tariki ya 20.

Umukino wa Marines na Etincelles, uwa Musanze FC na Amagaju FC n’uwa Kirehe FC na Bugesera yari kuba tariki ya 21 yazanwe tariki ya 19 Gicurasi kimwe n’uwa Sunrise FC na Police FC wari kuba tariki ya 20 z’uku kwezi.

Umukino wa Pepiniere FC na Rayon Sports wakuwe tariki ya 19 ujyanwa tariki ya 20, uhasanga uwa Espoir FC na Kiyovu SC ndetse n’uwo Mukura Victory Sports izakiramo Gicumbi FC.

Rayon Sports ishobora gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino na Mukura victory sports. Ni umukino w’ikirarane w’umunsi wa 24 uzakinwa kuwa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi dore ko gutsinda Mukura victory sports bizayiha igikombe bidasubirwaho.

Kugeza ubu Rayon sports iyoboye shampiyona aho ifite amanota 64. Uyu mukino ukaba wateye impinduka mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, aho AS Kigali izakira Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru saa 20:00 kuri Stade ya Kigali.

Dore uko imikino izakinwa ku munsi wa 27 wa shampiyona

Kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017

• AS Kigali vs APR Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017

• Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)
• Sunrise Fc vs Police Fc (Nyagatare )
• Kirehe Fc vs Bugesera Fc (Kirehe)
• Musanze Fc vs Amagaju Fc (Stade Musanze)

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017

• Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi)
• Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi )
• Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)