Ibihugu 13 birimo Nigeria na Ghana byatumiwe mu irushanwa ryo Kwibuka

Ibihugu 13 birimo Nigeria na Ghana byatumiwe mu irushanwa ryo Kwibuka

FERWAFA, yamaze gutumira ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rizaba mu kwezi gutaha kwa Gatandatu.
Iri rushanwa rizaba ku nshuro ya kabiri riteguwe na FERWAFA, rikaba riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Kamena 2017 i Kigali. Ibihugu byatumiwe bizaba byiyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi ni : Morocco, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, na Nigeria.
Kugeza ubu, FERWAFA ikaba igitegereje ko ibi bihugu byemeza ko bizitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ku nshuro ya mbere ubwo FERWAFA yateguraga iri rushanwa mu 2015, ibihugu byitabiriye ni : Kenya, South Sudan na Tanzania, byiyongera ku ikipe y’igihugu ’Amavubi’.
Iyi mikino ikazafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ kwitegura umukino ubanza wo mu itsinda rya 8 ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzakina na Centrafrique tariki ya 11 Kamena i Bangui.