REG BBC ikipe nshya muri shampiyona ishobora kwegukana shampiyona

REG BBC ikipe nshya muri shampiyona ishobora kwegukana shampiyona

REG Basketball Club ikipe nshya muri shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda,yongereye amahirwe yop kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basket ball y’u Rwanda. Ni nyuma yo gutsinda APR BBC ku manota 81-61. Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

ikipe ya REG yatsinze APR nyuma gato yuko, Patriots BBC yari imaze gutsinda UGB amanota 73-61. Aha REG yahise ijya mu mibare yoroshye iyisaba gutsinda imikino ibiri igahita itwara igikombe. Muri uyu mukino REG yayoboye uduce dutatu twa mbere kuko agace ka mbere yagatwaye ku manota 21-12, aka kabiri na 23-8 mu gihe agace ka gatatu yagatwaye ku manota 23-20. Agace ka kane APR BBC yakayoboye n’amanota 21-14.

Mu mikino 15 imaze gukina, REG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29, aho irusha Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri amanota 28. Mukengerwa Benjamin wa REG yatahukanyemo amanota 18, Habiyaremye abonamo 11, Nshizirungu Patrick asaruramo amanota 13, Ngandu Bienvenue atsindamo 13 mu gihe Kami Kabangu yabonyemo amanota 11. Ku ruhande rwa APR BBC, Ishimwe Parfait yatahanye amanota 13, Munyaneza atsindamo 13 mu gihe Mugiraneza yatsinzemo amanota atandatu (6), Patriots BBC yatsinze UGB amanota 73-61 (17-15, 15-16, 22-12 na 13-18).

Kuri uyu wa Gatandatu imikino irakomeza. Dore uko gahunda imeze :

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs CSK BBC (Rusizi, 09h00’)
*Ubumwe WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Amahoro, 11h00’)
*IPRC South WBBC vs The Hoops Rwa (IPRC South, 13h00’)
*IPRC South BBC vs Trente Plus BBC (IPRC South, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs 30 Plus (Rusizi, 09h00’)
*IPRC South BBC vs Espoir BBC (IPRC South , 12h00’)