Diabete ikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu Rwanda

Diabete ikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu Rwanda

Tariki ya 14 ugushyingo buri mwaka isi izirikana umunsi wo kurwanya indwara ya Diabete. Ni umunsi usanze abagera kuri 400 000, bagize hafi 4% by’abanyarwanda bose, bafite ubu burwayi nkuko bigaragazwa n’ihuriro ry’abarwayi ba diabete mu Rwanda. Ni imibare Inzego z’ubuvuzi ndetse n’ihuriro ry’abarwayi ba Diabete zigaragaza nk’iteye inkeke kuko ngo 65% by’abayirwaye baba batabizi.
Icyakora izi nzego zivuga ko ziri gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kongerera abaturage ubumenyi kuri iyi ndwara.

Ikibazo cy’indwara ya Diabete mu Rwanda kirasa n’aho gikomeje gufata indi ntera kuko imibare itangwa na IDF Urugaga mpuzamahanga rw’ibihugu byihuje mu kurwanya Diabete harimo n’u Rwanda, ruvuga ko mu Rwanda abanyarwanda bagera ku bihumbi 200 bari barwaye diabete mu mwaka wa 2015, nyamara ubu imibare itangwa n’ihuriro ry’abarwayi ba diabete mu Rwanda ikaba igaragaza ko abagera ku bihimbi 400 bafite ubu burwayi. Bivuze ko mu gihe kitarenze umwaka umwe imibare yikubye inshuro 2. Igiteye impungenge kurushaho ngo n’uko umubare munini w’abagendana n’iyi ndwara baba batabizi nk’uko Gishoma Crispin umuyobozi w’ihuriro ry’abarwayi ba diabete mu Rwanda abivuga.

JPEG - 7 ko

Gishoma Crispin
Agira ati : Urebye mu Rwanda ni nk’ibihumbi 400 by’abarwaye diabete ariko igitangaje n’uko usanga 62.7% by’ayirwaye baba batabizi mbese ni nk’aho muri babiri barwaye umwe ntabyo aba azi. Ubumenyi budahagije ku burwayi bwa Diabete,Gishoma avuga bunagaragarira mu bivugwa na bamwe mu baturage kuri iyi ndwara. Umutoni Clarisse ni umwe mubo twaganiriye. Agira ati : Ubumenyi mfite ku ndwara ya diabete ni bukeya cyane niyo mpamvu nshaka kwipimisha. Numva mfite impungenge zo kuba nshobora kuba ndwaye kandi ntabizi kuko numva bavuga ko iterwa no kunywa isukari nyinshi kandi nanjye ndayinywa. Muri raporo yaryo, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iby’ubuzima OMS rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 422 ku isi barwaye diabete. Ni mu gihe iyi ndwara kandi ihitana abagera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka. Inzobere zo muri OMS kandi zigaragazaa ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’iyi ndwara ku buryo hatagize igikorwa umubare w’abarwaye diabete ushobora kuva kuri miliyoni 7 ukagera kuri miliyoni 18.2 mu mwaka wa 2030.