Igice cya 1 : Ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze bute nyuma y’imyaka 23

Igice cya 1 : Ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze bute nyuma y’imyaka 23

Ntawe ushidikanya ku ihungabana ry’ubukungu bw’U Rwanda bwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rundi ruhande ariko ntawashidikanya kuri politike igenga ubukungu yari yaramunzwe kuva mu myaka ya 1980 nkaho kuva mu mwaka wa 1987 na 1989 ubukungu bw’u Rwanda bwagabanutse ku gipimo cya 2.4% munsi ya zero. Ibi byakomeje kwiganza mu bukungu bw’u Rwanda dore ko kugera mu mwaka wa 93 butarenze ku gipimo cya 0% bw’iyongera. Ibi byakomeje kumunga ubukungu kugera mbere y’uko ingabo za APR zihagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 dore ko nayo ubwayo yahitanye abahanga n’abanyabwenge bashoboraga kuzahura ubukungu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi leta y’ubumwe yashishikarije abaturage gukora cyane n’ubwo byari mu bihe bikomeye. Umwaka wakurikiyeho wa 1995 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 35.2% ugereranije n’icuraburindi bwari burimo muri 1994. Mu 1995, 29% by’ingengo y’imari y’igihugu byavaga imbere mu gihugu naho hejuru ya 70% bikava ku mfashanyo z’amahanga. Iyo ngengo y’imari yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka icumi gusa hari mu mwaka wa 2005, 45.3% by’ingengo y’imari y’igihugu byavuye imbere mu gihugu, mu yindi myaka 10 na none ni ukuvuga 2015, imyaka 20 nyuma ya Jenoside Leta y’u Rwanda yari ifite ubushobozi bwo kuzamura ingengo y’imari ku kigereranyo kiri hejuru ya 50% by’ingengo y’imari dore ko ku myaka 23 U Rwanda ruvuye mu icuraburindi ingengo y’imari ya 2016/2017 yari ifite agaciro ka miliyari 1,949.4 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo igice kingana na 62.4% biva imbere mu gihugu.

Kimwe mu byateye izamuka ry’ubukungu kuva mu myaka ya 1995-2014 ni serivisi zazamutse ku mpuzandengo ya 9.7%, inganda zikagira 9.2% mu gihe ubuhinzi bwiyongereye ku mpuzandengo ya 5.5%. Imyaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda uri hafi ya 7%. Mu mwaka wa 2015 imibare yerekana ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 6.9% ugereranije na 6.5% bwari bwitezweho kuzamuka.