Peace Cup : Isibaniro ry’amakipe y’ibigugu bihatanira gukina imikino nyafurika

Peace Cup : Isibaniro ry’amakipe y’ibigugu bihatanira gukina imikino nyafurika

Mu gihe hasigaye imikino ine shampiyona ikagana ku musozo nta kabuza ko Rayon Sports itsonze umukino w’ikirarane wa Mukura VS yatwara iki gikombe iheruka mu 2013, igikombe cy’amahoro kigiye kuba isibanuro ry’amakipe atanu y’ibigugu yagitwaye mu myaka itanu ishize. Ikipe itwaye igikombe cy’amahoro niyo ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe uwabo, CAF Confederation Cup.

APR FC mu nzira zo gutwara igikombe cy’amahoro

Urebye inzira amakipe asigaye mu gikombe cy’amahoro azacamo, APR FC ni yo ishobora kugera ku mukino wa nyuma idahuye n’ingorane nyinshi kuko izakina n’izakomeza hagati ya Bugesera na AS Muhanga muri ¼, umukino ubanza AS Muhanga yari yatsinze igitego 1-0.
APR FC ikomeje yahura n’iyatsinze hagati ya Marines na Espoir yatsinda ikagera ku mukino wa nyuma iherukaho mu 2016 itsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 cya Ismaila Diarra.

Gutwara igikombe cy’amahoro byaba ni kimwe mu byafasha APR FC yatakaje amanota menshi mu ntangiriro z’igice cya kabiri cya shampiyona byatumye Rayon Sports ishyiramo intera nini y’amanota.

Rayon Sports, Police FC n’AS Kigali mu rugamba rwo kwishakamo izakina na APR FC

Nibura mu makipe atatu muri ane aheruka igikombe cy’amahoro azahura haboneke imwe ishobora guhura n’iyakomeje mu nzira irimo APR FC.
Muri ¼ cy’irangiza Rayon Sports izahura na Police FC, aya makipe yari yahuye ku mukino wa nyuma mu 2015 ubwo Police FC yatsindaga igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.
Ku rundi ruhande, AS Kigali yatwaye igikombe cyo mu 2013 izahura na Amagaju, itsinze izakina n’iyakomeje hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Nubwo twavuze cyane kuri aya makipe ane aheruka gutwara gikombe cy’amahoro, muri iri rushanwa hajya hahabo gutungurana nk’aho mu 2015, Isonga yageze muri ½ isezererwa na Rayon Sports ; mu 2016 Espoir yasezerewe nayo muri ½ cy’irangiza na APR FC mu gihe mu 2013 AS Muhanga yatsindiwe ku mukino wa nyuma na AS Kigali ibitego 3-0.

Rayon Sports ntiratwara ibikombe bibiri by’amahoro yikurikiranya mu gihe nibura buri myaka itatu kuva mu 1995 APR FC itwara igikombe cy’amahoro.

Dore uko amakipe azahura kugera ku mukino wa nyuma
¼ cy’irangiza

Rayon sports vs Police FC
APR FC vs Bugesera & AS Muhanga
Marines vs Espoir
AS Kigali vs Amagaju

½ cy’irangiza

Rayon sports & Police FC VS AS Kigali & Amagaju
APR FC v (Bugesera & AS Muhanga) VS Marines & Espoir