Beach Volleyball : Ikipe y’igihugu y’abagore yegukanye umwanya wa 1 muri Africa mu bakuze

Beach Volleyball : Ikipe y’igihugu y’abagore yegukanye umwanya wa 1 muri Africa mu bakuze

Mu mikino yaberaga I Maputo muri Mozambique ikipe y’igihugu y’abri n’abategarugoli mu mukino wa Beach Volleyball yegukanye umwanya wa mbere ihesha ishema u Rwanda.

Irushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu bisanga 20, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 2, ikipe y’abagabo n’ikipe y’abari n’abategarugoli.
Mu bari n’abategarugoli niho u Rwanda rwitwaye neza, dore ko ikipe ya Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu batsinze ikipe ya Morocco amaseti 2-1, begukana igikombe ku nshuro ya mbere ku gihugu cy’u Rwanda muri aya marushanwa y’abakuru.

Bigeze kugitwara mu batarengeje imyaka 21

Iyi kipe y’aba bakobwa ikaba yaratwaye igikombe cy’Africa mu batarengeje imyaka 21 muri 2013, ikaba yabashije no kongera gutwara iki gikombe mu bakuru, nyuma y’imyaka 4.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo bakatishije itike yo gukina irushanwa ry’igikombe cy’isi, rizabera mu gihugu cya Autriche.

Mu bagabo ikipe ya Ndamukunda Flavien na Kavaro Patrick, abasore 2 bavukana, ikaba yarangije ku mwanya wa 5.