F1 : Lewis Hamilton yegukanye Grand Prix ya Espagne

F1 : Lewis Hamilton yegukanye Grand Prix ya Espagne

Nyuma yo kumara grand prix ebyiri ategukana itsinzi,Hamilton yaje kwegukana umwanya wa mbere,imbere ya Vettel na Daniel Ricciardo.

Grand prix ya espagne yari irushanwa rya gatanu kuva umwaka utangiye muri F1,Barcelone niyo yaritahiwe,aho mu mpera z’icyumweru Hamilton na Vettel basoje ibyo bita Qualfication bakurikirana byanatumye batangira begeranye ku cyumweru muri Grand Prix nyirizina. Hamilton niwe watangiye ari imbere gusa batangira Vettel yaje guca mu rihumye Hamilton ahita amutwara umwanya wa mbere ku ituru ya mbere, gusa isiganwa ryakomeje gukomera ari nako bamwe mu bapirote bakoraga impanuka, bituma Kim Raikonen asezera mu irushanwa kubera ikibazo cya mecanike. Hamilton,yaje kwisubiza umwanya wa mbere mu ituru ya nyuma, aho byaje guha icyizere uyu mwongereza waje kweguka irushanwa ahize Vettel waje ku mwanya wa kabiri,naho Daniel Ricciardo aza ku mwanya wa gatatu.

Nyuma yo kwegukana iyo Grand Prix, Hamilton yagabanyije amanota yarushwaga na Vettel kuko kugeza ubu,Vettel ari kurusha Hamilton amanota atandatu.
Mu byumweru bibiri, harakurikiraho Grand Prix ya Monaco iteganyijwe ku tariki ya 28 uku kwezi.