sudani y’epfo:Intwaro zikomeje kwinjira-Intandaro y’intambara ikomeye

sudani y’epfo:Intwaro zikomeje kwinjira-Intandaro y’intambara ikomeye

Umuryango w’abibumbye Loni urashinja igihugu cya Ukraine kugurisha intwaro muri Sudani y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko.

ubusanzwe Sudani y’Epfo yafatiwe ibihano na Loni kutagurishwa intwaro iyo ariyo yose kubera ubwicanyi bushinjwa abayoboye iki gihugu. Raporo nshya ya Loni igaragaza ko hari intwaro zikomeye zakomeje kwinjira muri iki gihugu zinyuze mu gihugu cya Uganda ziturutse muri Ukraine,. Ibi bigafatwa nko kurenga ku bihano mpuzamahanga byafatiwe iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Loni ivuga kandi ko izi ntwaro arizo zikomeje kongerera ubukana imirwano muri iki gihugu. Ikinyamakuru the east african kivuga ko kandi imitwe 7 irwanya ubutegetsi bwa perezida Salva Kiir yihurije hamwe ngo barwanye Leta y’iki gihugu.

The east african gikomeza kivuga ko benshi mu batuye iki gihugu batangiye kugira ubwoba nyuma kandi y’iyirukanwa ry’uwari umuyobozi w’ingabo z’igihugu Paul Malong ngo kuko ibihe by’intambara bishobora gukomera muri iki gihugu.