Abarenga Miliyali 1 nibo bazwiho indwara ya Hpertension

Abarenga Miliyali 1 nibo bazwiho indwara ya Hpertension

Ihuriro mpuzamahanga rirwanya indwara y’ umuvuduko ukabije w’ amaraso (Hpertension arterielle) ribarura abantu basaga miliyali imwe ku isi barwaye hypertension.

Iri huriro rivuga ko abantu 40% muri iyi miliyari y’ abarwaye hypertension, baboneka mu bihugu bikize, naho 60% bakaba mu bihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere. Ihuriro mpuzamahanga rirwanya Hpertension rivuga ko ubusanzwe Intego y’ umunsi mpuzamahanga wo kuryanya indwara y’ umuvuduko w’ amaraso, uba buri taliki ya 17 z’ ukwezi kwa Gatanu, ari ugusobanurira abaturage akamaro ko kugana muganga ku bayirwaye, gusobanurira abaturage uburyo bwo kuyirinda, kubakangurira kuyisuzumisha no kuyivuza.

Ni ku mpamvu z’ uko ubushakashatsi bw’ iri huriro ngo bwasanze mu mwaka wa 2025, imibare y’ abarwaye hypertension ku isi, ishobora kuziyongera kugera kuri miliyari 1,5, kubera impamvu zirimo ubusaza, iterambere ry’ imibereho, no kudakora sipooro, kandi ngo ubufaransa buzaba bukomerewe cyane n’ iki kibazo.

Abashakashatsi basanze muri miliyoni 14,4 z’ abarwaye hypertension mu Bufaransa, miliyoni 7,6 aribo gusa bitabwaho kwa muganga. Aho muri aba, ngo 70% ari abasaza n’ abakecuru barengeje imyaka 60 y’ amavuko. Miliyoni 6,8 zisigaye ngo bakaba abari hagati y’ imyaka 35 na 60 y’ amavuko barwaye indwara y’ umuvuduko ukabije w’ amaraso, ariko ngo badakurikiranwa kwa muganga kuko batarisuzumisha.

Ibi ngo bibagiraho ingaruka, zirimo kuba 42% by’ abafite imyaka hagati ya 35-55, batamenya ikigero cy’ umuvuduko w’ amaraso ya bo. Cyakora ngo ahanini Hypertension yibasira abagore gusumbya abagabo, ku bari munsi y’ imyaka 55, ibintu ngo bigira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo n’indwara zo mu bwonko, umutima n’ impyiko.