Mu mwaka wa 2017/2018 Ubushakashatsi ku gihigwa cy’ikijumba buzatwara agera kuri milliyoni 200

Mu mwaka wa 2017/2018 Ubushakashatsi ku gihigwa cy’ikijumba buzatwara agera kuri milliyoni 200

Imihindagurikire y’ibihe, indwara mu bihingwa ni bimwe mu biteza ibihombo abahinzi mu Rwanda. Ubuhinzi bw’ibijumba nabwo ntibusigara mu guhura n’izi ngorane ngo ahanini ziba zaturutse kukuba igihingwa kidafite ubushobozi bwo kuzihanganira.

Aha niho Dr CYUBAHIRO Mark BAGABE ukuriye ikigo RAB, ahera avuga ko ubushakashatsi buri gukorwa ku gihingwa cy’ibijumba bugomba kuba igisubizo cy’iki kibazo kandi bugakorwa vuba. Dr. Bagabe asobanura ko igihe ubushakashatsi bwafataga kigiye kugagabanuka ugereranije n’icyari gisanzwe mu buryo bwo kuramira abahinzi baterwa igihombo n’ihindagurika ry’ibihe binazamo indwara ku bihingwa.

Ikigo RAB uretse kuba gisobanura ko ubu bushakashatsi kubihingwa, bwagabanuka yewe bukaba bwanagera ku mwaka umwe, ngo bukorwa hanongerwa intungamubiri z’iki gihingwa. Ikigo cy’ubuhinzi mu ishami ry’ubushakashatsi kivuga ko mbere hakorwaga ubushakashatsi bushingiye ku rubuto rukuwe mu butaka bumwe rukajyanwa mu bundi butaka, nyamara kuri ubu ngo ntabwo ariko bimeze kuko habaho kubangurira urubuto kurundi ari nabyo ngo bishobora kugirira umumaro uwariye icyo gihingwa.

N’ubwo igihe cyo gukora ubushakashatsi kugutubura igihingwa by’umwihariko ibijumba ngo cyagabanuwe,ingengo y’imari y’ubushakashatsi yo ngo iriyongera kugira ngo hakorwe ubushakashatsi mpuzamahanga bunoze.

Kurundi ruhande ariko ihuriro ry’ imuryango itegamiye kuri leta societe civile , iherutse kugaragaza ko hakwiye kujya hakorwa ubushakashatsi ku mbuto yemwe n’ifumbire ijyanye nazo ngo kuko usanga hari aho ifumbire itangwa mu turere twose nyamara dufite ubutaka butandukanye.

Uretse kuba kandi societe civile ibona ko itangwa ry’ifumbire ryajya rikorerwa ubushishozi ngo ninabyiza ko hajya hagenzurwa imbuto n’ifumbire biturutse mu mahanga ngo kuko hari aho abahinzi babitwerera gutera ibyonnyi mu bihingwa. Ibi uyu muyobozi avuga bishobora kubonerwa umuti mugihe Ibyo ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB kivuga byashyirwa mu bikorwa, kuko ubushakashatsi ngo buri gukorwa ku ifumbire mugihe burangiye ntafumbire izongera gutangwa itajyanye n’ubutaka bwayo, ku buryo n’akarere kamwe gashobora kwiharira iyako bitewe n’ubutaka gafite.

Ikigo RAB cyagennye ingengo y’imari Ubushakashatsi mu buhinzi ingana n’amafaranga arenga milliyari 1 mu mwaka wa 2016/2017 . Ni amafaranga ngo agenda yiyongera kugira ngo hanozwe ubushakashatsi. Icyakora ngo ibijumba kuba bitabikika kimwe n’ibindi bihingwa ngo ntibihinze kubuso bunini ariko ikigo RAB kibona nk’ubuhagije aho kibarura ubuso bungana na hectare 900 zihinzeho ibijumba mu Rwanda. Mu gihembwe cya 2017/2018 Ubushakashatsi ku gihigwa cy’ikijumba ngo buzatwara agera kuri milliyoni 200.