FRANCE : Macron ategerejwe n’akazi katoroshye

FRANCE : Macron ategerejwe n’akazi katoroshye

Perezida mushya Emmanuel Macron ngo ategerejwe n’akazi gakomeye ko kunga abafaransa bacitsemo ibice mu gihe cyo kwiyamamaza.

ikinyamakuru La Croix cyandikwa na Kiliziya Gatolika mu Bufaransa cyanditse ko aya macakubiri yagaragaye cyane atandukanya ndetse akanashyamiranya abakire n’abakene muri iki gihugu babaga bashigikiye politiki z’abakandida batandukanya. kubw’iki kinyamakuru la Croix ngo igitekerezo cya Macron cyo kugabanya umubare w’abatagira akazi ho Miliyoni imwe mu myaka 5, ari ingingo nziza ishobora kumufasha kunga abafaransa b’abakire n’ababakene bashyamiranye muri iyi minsi.

icyakora iki kinyamakuru la Croix kivuga ko bizasaba igihe kirekire hagati aho bakajya kandi baba bakeneye ibyangombwa by’ibanze mu buzima nk’ibyo kurya. Ibyo iki kinyamakuru gihamya ko bitazorohera Perezida mushya Emmanuel Macron na guverinoma ye nshya agiye gushyiraho.