Radio/TV10 yabimburiye abandi ihemba Mutatsimpundu na Nzayisenga begukanye umudali wa zahabu

Radio/TV10 yabimburiye abandi ihemba Mutatsimpundu na Nzayisenga begukanye umudali wa zahabu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Tele 10 group ibinyujije kuri RADIO/TV10 yabimburiye abandi mu guhemba ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball ivuye i Maputo muri Mozambique.

Nyuma yo kugera I kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere, Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bari kumwe na Ndamukunda Flavien, Patrick Akumuntu Kavalo ndetse n’abatoza babo Paul Bitok na Mudahemuka Christopher bakiriwe na Tele 10 ifatanyije na Radio/TV10 babashimira uburyo bitwaye bahagararira igihugu ndetse banahabwa ibihembo bikubiyemo itike y’indege izabajyana mu biruhuko I Dubai kuri buri wese, ibikoresho bya CANAL+ byuzuye kuri buri wese.

Mutatsimpundu Denise na kapitene we Charlotte NZAYISENGA bo banahawe mudasobwa bazajya bakoresha mu buzima busanzwe. Izi mudasobwa bakaba bazihawe nk’igihembo cy’uko babashije kuzana umudali wa Zahabu, ibintu bibonek agacye mu bakinnyi basohokera igihugu cy’u Rwanda mu mikino ya Volley Ball yaba iyo ku mucanga cyangwa se isanzwe.

Aba bakobwa bombi bakaba bahise babona itike y’igikombe cy’iusi muri Beach Volley ball aho bizeza abantu ko ibi bihembo bizabafasha no kwitegura neza kugira ngo bazanitware neza mu gikombe cy’isi kizabera i Vienne muri Autriche kuva kuwa 28 Nyakanga kugeza kuwa 6 Kanama 2017.