Niyonshuti Adrien aratangira gusiganwa muri Tour of Norway

Niyonshuti Adrien aratangira gusiganwa muri Tour of Norway

Umunyarwanda Niyonshuti Adrien ukinira Dimension Data ari mu rutonde rw’abakinnyi batandatu batangira gusiganwa muri Tour of Norway, isiganwa ry’iminsi itanu ritangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2017.

Team Dimension Data yatangaje ko izaba ihagarariwe na Boasson Hagen Edvald, Debesay Mekseb, Niyonshuti Adrien, O’Connor Ben, Reguigui Youcef na Thomson Jay Robert.

Niyonshuti yaherukaga gukina Tour de Romandie aho yabaye uwa 128.
Muri uyu mwaka, Niyonshuti yitabiriye amasiganwa atanu, abiri muri yo ntiyayasoje ni Volta a la Comunitat Valenciana na Vuelta al Pais Vasco naho Le Tour de Langkawi, Settimana Internazionale Coppi e Bartali aba uwa 100.