Tenis : Rafael Nadal yageze muri 1/8 cy’irushanwa ry’I Roma

Tenis : Rafael Nadal yageze muri 1/8 cy’irushanwa ry’I Roma

Numeroya 4 ku Isi mu mukino wa Tenis Rafael Nadal, yageze mu mikino ya 1/8 mu irushanwa ry’I Roma nyuma y’uko uwo bari bahanganye Nicolas Almagro avunitse.

Nicolas Almagro yagize ikibazo cy’imvune y’ivi ry’ibumoso hagati mu mukino. Rafael Nadal, umaze kwegukana iri rushanwa inshuro zirindwi, muri 1/8 azahura nuzakomeza hagati ya Jack Sock (N.14) na Jiri Vesely (N.62). Rafael umaze kwegukana Monte-Carlo, Barcelone et Madrid, arifuza no kwegukana iri rushanwa ry’I Rome.