Basket ball : Ferwaba yatangaje amatariki ya Gisembe

Basket ball : Ferwaba yatangaje amatariki ya Gisembe

Ferwaba,yatangaje amatariki irushanwa rya Basketball ryo kwibuka abahoze bakina basket Ball bazize Jenoside yakorewe abatutsi, irushanwa ryitiriwe Gisembe wahoze akinira Espoir.

Ishyirahamwe rya Basket ryatangaje ko irushanwa rya Gisembe rigomba gutangira ku matariki ya 26-27-28 Gicurasi kugeza ku tariki ya 04 Kamena uyu mwaka ku makipe y’imbere mu gihugu gusa.

Irushanwa nyirizina rikazakomeza hakinwa mikino nyirizina izatangira ku matariki ya 9-11 Kamena ikazahuza amakipe aturutse hanze yamaze kwemeza ko azitabira ari azaturuka i Bugande,Burundi,RDC.

Amakipe yamaze gutangaza ko azitabira iri rushanwa :

GMT National 2017
1- REG BBC
2- PATRIOTS BBC
3- IPRC - Kigali BBC
4- 30 Plus BBC
5- IPRC - South BBC
6- ESPOIR BBC
7- UGB
8- CSK BBC

Mu bagore amakipe 4 niyo yabameze kwemera ko azitabira :

1- APR BBC Women
2- UBUMWE BBC
3- IPRC - South BBC
4- THE HOOPS Rwa G.T

Umwaka ushize ikipe ya Patriots imbere mu gihugu niyo yegukanye igikombe,naho mu bagore Ubumwe nibwo bwatwaye igikombe.