Umukinnyi wa film Jennifer Lawrence yagaragaye abyina mu kimansuro

Umukinnyi wa film Jennifer Lawrence yagaragaye abyina mu kimansuro

Tariki 17 z’ukwa Gatanu nibwo ikinyamakuru kizwi nka radar cyashyize hanze video ya Jennifer rawlence ari kubyina mu kimansuro.

Uyu mukobwa usanzwe unamenyerewe mu mafilm nka “Hunger games”, “Joy”, “X-Men” ‘Apocalypse”, “Passenger” ndetse n’izindi, akaba yaragaragaye ari kubyina mu kabyiniro ka Vienna muri Autriche hafi yaho yari yagiye gukinira film, Kuva iyi video yashyirwa hanze Jennifer Lawlence ntakintu yayivuzeho ahubwo uburyo yasubije abayishyize hanze nibyo byatunguye abantu.

Abinyujije kuri facebook ye yagize ati” Nta muntu ukeneye kwibutswa ko yabyinnye mu kimansuro binyuze kuri internet, wari umunsi w’amavuko w’umwe mu nshuti zanjye magara, hanyuma mpitamo gusiga ubwoba bwanjye hasi nanjye ndanezerwa, ntawe ndi busabe imbabazi, nanezerewe ijoro rishize, PS iriya ntago ari Isutiye, ni agapira ka Alexander wang, kandi ntago mbeshya, ndakeka naranabyinnye neza, mbese ntanabishyizemo imbaraga nyinshi”.

Jennifer Lawlence ni muntu ki

Ubusanzwe Jennifer Lawlence amazina ye yose ni Jennifer Shrader Lawrence yavutse tariki 15 z’ukwa munani, mu 1990, guhera mu 2005 akaba yarabaye umukinnyi wa film w’umukobwa uhembwa amafaranga menshi, ndetse na film ze zinjije arenga miliyari 5 z’amadorari ku isi yose, nkuko forbes yabitangaje, yagaragaraye kandi ku rutonde rw’abantu 100 bahinduye abandi mu 2003, ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru the times, yongera kugaragara kuri uru rutonde mu 2016.

Akiri muto, yaririmbaga mu kiriziya akaba yari n’umuhereza, hanyuma ku myaka 14 itsinda ryabantu bafataga abanyempano rivuye I New York, riramutwara rimubonamo impano. Nuko ajya gutura I Los Angeles, atangira gukina film, film yagaragayemo bwambere ni izwi nka “The Bill Engvall” mu 2007-2009. Yaje gukina indi izwi nka “Winter’s Bone” muri 2010 ndetse anagaragara muri “X-Men : First Class” muri 2011.
Nyuma yaje gukina iyitwa “Katniss Everdeen” muri film yanatumye amenyekana cyane ariyo “Hunger Games film series muri 2012 na 2015. Iyi film ninayo yamuhesheje amafaranga menshi cyane ndetse n’ibihembo bitandukanye nka Oscar ,BAFTA Golden Globe Awards n’ibindi.