ICOM ibarura inzu ndangamurage zirenga ibihumbi 35 zisurwa ku isi yose .

 ICOM ibarura inzu ndangamurage zirenga ibihumbi 35 zisurwa  ku isi yose  .

Tariki 18 Gicurasi mu bihugu bigera ku 147 ku isi byizihiza umunsi mpuzamahanga w’inzu ndangamurage, umunsi ubusanzwe washyizweho n’inama ishinzwe iby’inzu ndangamurage ICOM mu mwaka w’1977.

Ni umunsi iyi nama kimwe n’inzego ziyihagarariye mu bihugu bitandukanye bizihiza hakorwa ibikorwa byo kwerekana ibyiza by’inzu ndangamurage nibyo kuzisura.
ICOM ivuga ko mu nzu ndangamurage ari byo bigo bya mbere byizewe bifite n’amakuru ahagije kuruta agaragara mu bitabo no mu binyamakuru, igasaba ko ahari inzu ndangamurage zabungwabungwa ndetse aho ziri hakarangwa n’amahoro.
Icyakora nubwo magingo aya uyu munsi usanze habarurwa inzu ndagamurage zirenga 35000 ukizihizwa mu bihugu 147. Ni umubare usa nugenda wiyongera kuko mu mwaka wa 2012 inzu ndangamurage zavuye ku bihumbi 20 mu bihugu 90 mu mwaka wa 2010,zikagera ku bihumbi 32 mu bihugu 129. Ibi kandi ngo ninako bigendana n’abasura bene izi nzu.

Nubwo ICOM kimwe n’imbuga nkoranyambaga zitagaragaza umubare mbumbe wabazisura ku isi, igaragaza ko mu mwaka wa 2016 inzu ndangamurage y’ubwami I Beijing mu bushinwa ariyo yasuwe cyane aho yasuwe na milliyoni 16 muri uyu mwaka gusa, igakurikirwa n’iy’i Louvre mu bufaransa yasuwe na milliyoni zisaga 7. Ikinyamakuru the Art cyo cyerekana ko imibare y’abasura inzu ndangamurage yagabanutse mu myaka ya 2011 na 2013 gusa ngo ni kumpamvu zo kuba zimwe zari mugihe cyo kuvugururwa bityo ibikorwa byazo bikaba bifunze ariko imibare ikongera kuza kuzamuka imirimo irangiye aho mu mwaka wa 2014 yazamutseho 25%. Mu gihe mu mwaka wawubanjirije yari yagabanutse 10%.

Zimwe mu nzu ndangamurage zisurwa cyane ngo kubera amateka n’umuco biziranga bifite umwimerere n’itandukaniro. Gusa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO ku rukuta rwayo rwa Twitter igaragaza ko umuco n’umurage atari ibicuruzwa ahubwo ngo ni ibikwiye guhuza abantu bakanabyigiraho. UNESCO ivuga ko inzu ndangamurage zibereyeho kwigisha no gusigasira amateka akabungabungwa. Kurundi ruhande ariko uyu munsi mpuzamahanga w’inzu ndangamurage abayobora ingoro ndangamurage ku Isi batewe impungenge n’umurage ukomeje kwangirika, aho mu mwaka wa 2016 bagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye bituruka ku murage wibwa, wangizwa n’intambara n’abatumva agaciro kawo bakawufata uko bishakiye.

N’ubwo ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku mirage ndangamateka mu Rwanda biri mubyinjiriza igihugu, hari ibiranga amateka bigaragara nk’ibikeneye kwitabwaho byihariye. Bamwe mu baturage babigaragaza nk’ibyo leta ikwiye kwitaho ngo bizigishe abanyarwanda. Urugero batanga ngo ni nk’imisezero y’abami ititabwaho yemwe n’ahitwa Rutare ngo habitse amateka benshi bamaze kwibagirwa.
Nubwo bimeze bityo ariko ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB giherutse kuvuga ko gifite umushinga wo kubungabunga uduce nyaburanga tutitaweho kigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka. Icyakora BELYZE KARIZA umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB avuga ko hakiri ibisa n’imbogamizi birimo kubarura bene aho hantu ngo imishinga yo kwita ku hantu hafite amateka ishyirwe mu bikorwa.

Magingo aya muri milliyoni zisaga 60 za ba mukerarugendo, ibihumbi 200 nibo basura ibihugu by’afurika.Nubwo Urwego rw’ubukerarugendo burimo n’ubw’inzu ndangamurage muri afurika ngo rwazamutseho 4%, mu 2014 ngo haracyakenewe izindi mbaraga kuko indi migabane nk’uburayi na Aziya yazamutseho hejuru ya 6%.