Tenis : Angelique Kerber asezerewe muri Italian Open na nett Kontave

Tenis : Angelique Kerber  asezerewe muri Italian Open na nett Kontave

Numero ya mbere ku Isi mu mukino wa Tenis Angelique Kerber atunguwe n’umukinnyi ukizamuka muri uyu mukino Anett Kontave ukomoka mu gihugu cya Estonie amusezerera muri round ya kabiri mu irushanwa rya Italian Open riri gukinirwa I Roma.

Uyu mudage-kazi uheruka gusimbura kumwanya wa mbere Serena Williams yasezerewe atsinzwe amaseti 2-0 (6-4, 6-0) mu mukino wamaze isaha irenga n’umwana w’imyaka 21 y’amavuko akaba ari numero ya 68 ku Isi.

Muyindi mikino ya kinwe :

Umunya Repuburika ya Czech Karolina Pliskova, yatsinze umunyamerika-kazi Lauren Davis amaseti 2-0( 6-1, 6-1).

Garbine Muguruza atsinda Jelena Ostapenko amaseti 2-1 (2-6, 6-2, 6-1)

Venus Williams asezerera Lesia Tsurenko amutsinze amaseti 2-0( 6-4, 6-3)