RGB izi neza ko GIRINKA NA VUP zirimo ikibazo

RGB izi neza ko GIRINKA NA VUP zirimo ikibazo

Ibyishimo n’ikizere cy’iterambere niyo marangamutima aranga umuturage uhawe inka muri gahunda ya Girinka uba usanzwe utishoboye, ariko imbere he hagacyeshwa n’ubufasha leta imugenera nk’utishoboye. Nyamara iki cyizere cy’ubuzima, abaturage batari bacye hirya no hino mu gihugu ntibahwema kwinubira kucyamburwa na ruswa ikunze kuranga abayobozi b’inzego z’ibanze ngo babasaba kubagurira gahunda leta iba yabateganyirije guhabwa k’ubuntu. Gusa ikiguzi kigahindurirwa izina kikitwa ikiziriko n’ayandi agamije kugira ubu buriganya ibanga rikomeye. Ibibazo by’aba banyarwanda batishoboye bizwi neza n’urwego rushinzwe imiyoborere RGB runafite mu nshingano abo bayobozi barebwa ikijisho na rubanda.

Uretse gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka wa 2006, kandi na gahunda ya VUP imirimo ihabwa abatishoboye ariko bafite ingufu zo gukora imirimo iteza imbere u Rwanda ariko nanone ibahemba amafaranga yatangiye mu mwaka wa 2008, abayigenerwa bavugako ngo nayo ishyirwa mu bikorwa ryayo ricumbagira. Umuti w’ibi bibazo byose abataruge bagaragaza wumvikana nk’uwavugutwa mu gihe amasezerano ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI yasinyanye n’imiryango itegamiye kuri leta kuri uyu wa kane, yava mu mpapuro ikajya mu ngiro.

Imibare y’ikigo cy’ikigihugu giteza imbere inzego z’ibanze LODA igaragaza ko mu Rwanda abarimubukene bangana na 39%, naho 16% barimubukene bukabije, kandi u Rwanda rukaba rufite intego yo kumanura ikigero cy’ubukene mu mwakawa 2018, ubukabije bukavaho,ubusanzwebukajyamunsiya 30%. Ni umurindi wakomeza gukomwa mu nkokora n’ishyirwamubikorwa ribi rya gahunda ziteza imbere abatishoboye icyakora kandi nanone ni intambwe yatizwa umurindi n’imvugo ngiro.