MTN ivuga ko izakomeza gushyigikira Leta mu gukwirakwiza ikoranabuhanga mu burezi

 MTN ivuga ko izakomeza gushyigikira Leta mu gukwirakwiza ikoranabuhanga mu burezi

Societe y’itumanaho mu Rwanda izwi nka MTN ivuga ko ishyigikiye leta muri gahunda ifite yo guteza imbere ikoranabuhanga aho MTN izajya ikwirakwiza mudasobwa mu bigo by’amashuri yisumbuye bitazifite. Ni mu gihe bamwe mu banyeshuri bazibonye bavuga ko zizabafasha mu myigire yabo.

Kuri ubu Minisiteri y’uburezi mu Rwanda MINEDUC yashyizeho gahunda ya Smart Classroom mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri kandi abanyeshuri bagatangira kurikoresha bakiri bato. Societe ikora itumanaho mu Rwanda izwi nka MTN yashyigikiye iyi gahunda ya leta itanga mudasobwa ku bigo by’amashuri biba bitazifite cyane hibandwa kubyo mu cyaro. MUKARUBEGA Zulu Fati ashinzwe gahunda y’ikoranabuhanga muri MTN,avuga ko bahisemo gutanga izi mudasobwa ngo bafashe abana kumenya ikoranabuhanga hakiri kare bityo banongere ubumenyi

Bamwe mubiga mu ishuri ryisumbuye rya Kivumu riherereye mu karere ka Rutsiro bavuga ko zije kubafasha mu myigire yabo ya buri munsi. Kabalisa Rene ashinzwe ikoranabuhanga muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga MYICT.ashima ubufatanyeMTN yahaye leta muguteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko. Kabalisa kdi asaba urubyiruko kurikoresha neza. Nubwo MTN ivuga ko iki gikorwa kigikomeje imaze gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri 26 biherereye mu gihugu hose bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 720 ndetse n’imirasire y’izuba ku bigo biba biherereye mu bice by’icyaro.