UNILAK : Abanyeshuri ngo ntibari bazi gutandukanya Sena n’abadepite

UNILAK : Abanyeshuri ngo ntibari bazi gutandukanya Sena n’abadepite

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ivuga ko ifite inshingano, yo gusobanura no kumenyekanisha amahame remezo akubiye mu ngingo ya 10 y’ itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda, kuko ngo ari ingingo ikubiyemo ibitekerezo by’ ingenzi, ubuzima bw’ u Rwanda na politiki rugenderaho byubakiyeho.

Ubu Sena iri gusobanurira aya mahame, abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza ; nk’ ikiciro cy’ abanyarwanda ngo bagomba kumenya bihagije ubuzima bw’ igihugu. Visi perezida wa Sena, Jeanne d’ Arc GAKUBA avuga ko ibi biri mu nshingano za Sena. yagize ati “Buriya mu itegeko nshinga rya repubulika y’ U Rwanda, imwe mu nshingano y’ ibanze ya senat, ni ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ aya mahame remezo ari mu ngingo ya 10. Nta bwo twagenzura ibyo tutamenyekanishije. Ikindi, urabona dufite ibyiciro bitandukanye, ababyeyi, abakuru n’ aba bana bakibyiruka. Ni ukuvuga ngo ejo hazaza h’ u Rwanda ni ahaba bana" Jeanne d’Arc akomeza avuga ko ari ngombwa kubategura mu myumvire n’ imyitwarire n’ imitekerereze ibereye u Rwanda, kandi bisaba ko bagomba kuba bazi ubuzima bw’ igihugu. Rero amahame remezo akaba aro ingenzi kuyamenya.

Ubusanzwe ingingo ya 10 y’ itegeko nshinga igizwe n’ amahame remezo 6. Arimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ; iryo kurandura burundu ivangura n’ amacakubiri, hashyirwa imbere ubumwe bw’ abanyarwanda ; ihame ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, hubakwa Leta igendera ku mategeko n’ ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye ; iryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’ abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo ; n’ ihame ryo gushaka buri gihe umuti w’ ibibazo binyuze mu nzira y’ ibiganiro n’ ubwumvikane busesuye.

Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza ya UNILAK ishami rya Rwamagana, bemeza ko kubasobanurira aya mahame, byabunguye ubumenyi ku mitegekere y’ igihugu cyabo, n’uruhare bafite mu kukirinda amacakubiri. MANIRAHO Manasseh, uhagarariye abanyeshuri ba UNILAK-Rwamagana yagize ati “Nagize ubumenyi ku gihugu cyanjye. Kuko nanjye ndi urubyiruko, ntawamenya nanjye nshobora kuzaba umusenateri, nkazajya nkora ibyo sena ikora. Ku giti cyanjye twamenye amategeko ashyirwaho muri sena, n’ uko sena ikora. Sena yacu twaje kumenya ko sena idaseswa, batubwira impamvu idaseswa"
"Ikintu kiruta ibindi nungutse, sinari nzi gutandukanya abadepite n’ abasenateri. Ikindi twaje kumenya ko perezida ishyaka avamo minisitiri w’ intebe atari ryo aba aturukamo. Ni ibintu byamfanshije cyane, kandi byatumye mbasha kwagura ibitekerezo byanjye, mbasha kumenya ukuntu amategeko y’ u Rwanda ateye n’ uko akora. Twabonye y’ uko n’ ubwo imyaka cg iterabere rigenda ryiyongera, barashimangira ku mategeko yo guhana abakoze jenoside"UMWAMIKAZI Chantal, wiga muri UNILAK.

Naho Ubuyobozi bwa kaminuza ya Unilak bwizeza ko buzategurira abanyeshuri ingendo shuri, hagamijwe kurushaho kubungura ubumenyi mu by’ amategeko n’ imitegekere y’ igihugu, kuko ngo bakibifiteho icyuho mu bumenyi. Dr SEMANA Javan, ayobora UNILAK ishami rya Rwamagana, agira ati" Bakeneye byinshi ubonye ko babazaga bafite amatsiko, bafite inyota yo kumenya byinshi. Bityo rero tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro nk’ ibi, n’ urwo rugendo shuri, kugira ngo bamenye aho amategeko akorerwa n’ aho yigirwa, babimenye biruhijeho. Ibi natwe biradufasha, ku rubyiruko kugira ngo bamenye uburenganzira bwa bo".

Kaminuza ya Unilak knd inavuga ko izakomeza gutegurira abanyeshuri ibiganiro bigamije kurushaho kubumvisha uburenganzira bwa bo, n’ uruhare bategerejweho mu gufatanya n’ abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu, nk’ imwe mu ntego za UNILAK, yo gushyigikira iterambere ry’ igihugu binyuze mu burezi.