EAC Summit : ibibazo byinshi birareba U Burundi na Tanzaniya

EAC Summit : ibibazo byinshi birareba U Burundi na Tanzaniya

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba iraterana nta gisibya kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi. Ni nyuma yo gusubikwa incuro eshatu zose. Kandi igomba kwiga ku bibazo bitandukanye byiganjemo ibya politiki ndetse no gufata umwanzuro ku mishinga yadindiye. Iyi nama irabanzirizwa n’iy’inzego za tekinike ari nazo zitanga imyanzuro y’ibishoboka kugirango aba bakuru b’ibihugu babyemeze.

Ubutumire bwatanzwe n’ubunyamabanga bwa EAC, Ku isonga ry’ibyigwa hari igihugu cya Sudani y’Epfo cyasabye kwinjira muri uyu muryango. Kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka Sudani y’Epfo yari yarashyizeho abadepite 6 bazayihagararira mu nteko ishingamategeko y’uyu muryango. Abakuru b’ibihugu bagomba kwemeza n’iba iki gihugu cyinjira bidashubirwaho muri uyu muryango.

Ni igihugu cyibasiwe n’inzara ndetse n’umwiryane ushingiye ku moko no kugabana ubutegetsi byakuruye intambara kuva iki gihugu cyashingwa mu 2011. Ariko kandi Sudani y’Epfo ikungahaye kuri Petrol, ikenewe cyane muri aka karere mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro byayo bituruka ku zindi ntambara n’umutekano muke byayogoje ibihugu nka Afganistan, Irak na Syria, Libya ndetse na Nigeriya.

Sudani y’Epfo yemewe yaba igihugu cya 2 kiri mu mvururu cyiyongeye ku Burundi busanzwe ari umunyamuryango wa EAC ariko cyugarijwe n’imvururu n’amakimbirane ya Politiki yakurikiye amatora yo mu 2015. Kugarura ubwumvikane hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza n’abamurwana biracyari ihurizo ku muguza Benyamini Mkapa. Kugeza ubu yananiwe kwicaza ku meza amwe impande zihanganye, Ihuriro CNRED rivuga ko ryifuza gushyikirana na Perezida Nkurunziza ubwe, bisaba ko yakwigira muri Tanzania ahabera ibi biganiro Nyamara Nkurunziza Adaheruka gusohoka mu gihugu cye nyuma y’uko hari itsinda ry’abanya politiki n’abasirikare bagerageje kumuhirika ku butegetsi ubwo yari mu nama nk’iyi muri Tanzaniya hari mu 2015. Iyi coup d’Etat yapfubye ni n’intandaro ituma bamwe mu bagize uyu murwi CNRED badashobora gusubira I Bujumbura ngo bashyikirane na Perezida Nkurunziza nk’uko we n’ishyaka riri ku butegetsi babyifuje. Ndetse hakavaho n’impamvu yo Kudashyikirana Kuko abahagararira Ubutegetsi bw’u Burundi mu biganiro nabo bahakanye gushyikirana na CNRED hakirimo abo Leta ishinja gushaka guhirika ubutegetsi. Basaba ko ababanza bakitaba inkiko z’uburundi zibashakisha. Muri Aka gatereranzamba benyamin Mkapa yavuze ko ari ah’abakuru b’ibihugu bya EAC bamutumye, Ngo nabo bashyireho akabo basabe Perezida Nkuruziza kwiyizira ku meza y’ibiganiro.

Muri uyu muryango kandi U Burundi nibwo bwonyine butaremeranywa na gahunda yo gukomeza gutanga umusanzu ungana, buri gihugu kigomba gutanga mu bikorwa bitandukanye birimo no guhemba abadepite n’abakozi b’ubunyamabanga bwa EAC n’ayo kuzuza imishinga y’iterambere ibihugu byose byiyemeje. Igitekerezo nyamukuru cyari ugutanga umusanzu ku buryo bungana ari nabyo byemejwe n’ibihugu bindi binyamuryango cyangwa umusanzu wa buri gihugu ugatangwa hakurikijwe umusaruro mbumbe wa buri gihugu ; batuma u Burundi aribwo butanga umusanzu muto. N’ubwo n’ibindi bihugu bitaruzuza umusanzu usabwa, Kugeza ubu U Burundi ntiburatanga n’igiceri umusanzu w’umwaka wa 2016-2017.Ni mu gihe uzarangira mu kwezi gutaha kwa 6 kandi bufite n’ibirarane byo mu mwaha ushize. Uretse Uganda yatanze agera kuri 90%, ibindi bihugu nabyo bigawa guseta ibirenge mu gutanga uyu musanzu.

Ku meza y’aba bayobozi kandi hazagaruka ikibazo cya Tanzaniya ; Iki gihugu kizakira iyi nama, cyasabwe n’inama y’abaministiri kugabanya ikiguzi cy’uruhushya rw’akazi ku banyamahanga by’umwihariko abakomoka mu bihugu bigize EAC. Kenya Uganda n’U Rwanda Byamanuye iki giciro kigera ku $500 nkuko byemejwe mugihe Tanzaniya n’Uburundi bigihanitse ku $2000. Tanzaniya n’Uburundi kandi ntibivuga rumwe n’ibihugu bisigaye ku gaciro ko gusinyira hamwe amasezerano y’ubuhahirane n’umuryango w’ubumwe bw’I Burayi azwi ku izina rya EPA. Mu gihe ibindi bihugu byayemeje ; Tanzaniya isaba ko hakorwa inyigo yimbitse ku nyungu nyakuri izava muri ubu bufatanye, mugihe Uburundi bwo bwahakanye gusinyana ubufatanye n’abanyaburayi babuhagarikiye inkunga. Izi nkunga umuryango w’ubumwe bw’uburayi wazihagaritse kandi nabwo usaba Leta y’Uburundi kubanza gukemura amakimbirane ya Politiki no kugarura ituze mu gihugu.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bazemeza n’amategeko atandukanye yizwe kandi yemejwe n’inteko ishingamategeko ndetse by’umwihariko bagafata n’ingamba nshya mu gushyira mu bikorwa gahunda y’isoko rimwe no guhuza gasutamo. Binajyana na gahunda yo kugabanya ibicuruzwa nk’imyenda n’inkweto byinjizwaga mu karere yagombaga kuba yaratangiye mu mwaka wa 2016 ariko n’ubu ibihugu bikaba bitari ku murongo umwe.

Byinshi mu bizigirwa muri iyi nama byavuzwe haruguru birareba by’umwihariko Tanzaniya yakiriye aba bayobozi ndetse n’Uburundi. Ariko kuba Perezida Pierre Nkurunziza ubwe yakwitabira iyi nama ngo ikizere kiracyari gicye.