DRC-LONI :ABASIVILE BISHWE BIKUBYE 2 MU KWEZI KWA 4

DRC-LONI :ABASIVILE BISHWE BIKUBYE 2 MU KWEZI KWA 4

Umuryango w’abibumbye Loni utarangaza ko ukomeje guhangayikishwa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ishami rya Loni rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu rivuga ko abaturage b’abasivile bishwe n’abafunzwe mu buryo buhabanye n’amategeko bikubye kabiri bakagera kuri 234 mu kwezi kwa 4, 164 ari abo mu ntara ya Kasai. RFI ivuga ko Loni ishyira mu majwi leta kuba ariyo yihishe inyuma y’ubu bwicanyi ku kigero cya 62% cyane igisirikare cya Leta.

Icyakora umuvugizi wa leta ya perezida Joseph Kabila yahakanye ibi Loni ivuga, ariko yirinda kugira byinshi atangaza .