Burundi : Leta yashyize hanze urutonde rw’ abacamanza n’abanditsi b’imanza barenga 20 bagiye gufatirwa ibihano bazira ruswa.

Burundi : Leta yashyize hanze urutonde rw’ abacamanza  n’abanditsi b’imanza barenga 20 bagiye gufatirwa ibihano bazira ruswa.

Aba bagiye gufatirwa ibihano biganjemo abakozi ba Leta, abacamanza bakuru 13, abo mu nkiko z’ibanze 10 n’abanditsi b’inkiko bashinjwa ruswa mu manza no mu mitangire y’akaz.

Kayobera Nestor ushinzwe kurwanya ubusumbane no kurengera ubutabera muri minisiteri y’ubutabera y’iki gihugu yemeza ko ubukangurambaga bwari bukenewe mu kurwanya ruswa bwatanzwe bityo igikwiye gukurikiraho ari uguhana bihanukiriye.

BBC yanditse ko minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu ivuga ko igenzura riherutse ryagaragaje ko urwego rw’ubutabera n’igipolisi, ari ho harangwa ruswa nyinshi.