UGANDA : Iyicarubozo rikomeje guhabwa intebe

UGANDA : Iyicarubozo rikomeje guhabwa intebe

Nyuma yuko mu ntangiriro z’iki cyumweru Perezida Yoweri Museveni yasohoye itangazo ryihanangiriza abakoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha. yemeza ko “Iyicarubozo atari ngombwa ritanakwiye”yewe ritanatanga amakuru yizewe, Kuri uyu wa kane abakurikiranwa ku bwicanyi bw’uwari wungirije umuyobozi mukuru wa Polisi mu gihugu cya Uganda bongeye kugezwa imbere y’ubutabera bavuze ko bakomeje gukorerwa iyicarubozo.

icyakora Minisitiri w’umutekano mu gihugu yemeye amakosa, anasaba imbabazi imbere y’inteko ishingamategeko kuri raporo y’itangazamakuru kw’iyicarubozo rikomeje gukorwa muri Uganda.

Ku rundi ruhande ariko Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye yemeje ko Iyicarubozo ritemewe mu bugenzacyaha, uwabigizemo uruhare wese agomba kubiryozwa, ndetse yizeza ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo kurihashya.