ZIMBABWE : Indege za Kompanyi Air Zimbabwe zangiwe kugera mu kirere cy’uburayi

ZIMBABWE : Indege za Kompanyi Air Zimbabwe zangiwe kugera mu kirere cy’uburayi

Ni icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’abanyaburayi gicunga umutekano wo mu kirere. Iki cyigo gishinja iyi Kompanyi ya AIR ZIMBABWE kutubahiriza amahame y’umutekano mpuzamahanga mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

BBC itangaza ko ngo AIR ZIMBABWE ngo yanze kuzuza bimwe mu byangombwa nkenerwa kompanyi igomba kuba yujuje kugirango yemerwe mu ruhando mpuzahanga yasabwaga n’iki kigo cy’abanyaburayi. Abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu bavuga ko bishobora gutuma ubukungu bwa Zimbabwe bujya mw’icuraburindi rikomeye.

Iri kumirwa ry’indege ziturutse muri Zimbabwe ritumye Zimbabwe yiyongereye ku rutonde rusanzwe ruriho ibihugu nka Nigeria na Ukraine byafatiwe ibi bihano.