Shampiyona ya basket irakomeza ku wa gatanu

Shampiyona ya basket irakomeza ku wa gatanu

Shampiyona ya basket ball iri kugenda igana ku musozo wayo, aho ikipe ya REG na Patriots zigikomeje guhangana ku gikombe cya shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu irakomeza hakinnwa imikino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona.

Dore uko gahunda iteye :

ku wa gatanu tariki 19/05/2017

18.00 CSK BBC vs 30 PLUS @Petit Stade Remera
20.00 IPRC-KIGALI BBC vs APR BBC @Petit Stade Remera

Ku wa gatandatu tariki ya 20.05.2017

11.00 IPRC-SOUTH BBC (Women) vs APR BBC (Women) @IPRC-SOUTH
12.00 UGB vs IPRC-SOUTH @Petit Stade Remera

Ku cyumweru tariki ya 21.05.2017

09.00 RUSIZI BBC vs ESPOIR BBC @RUSIZI

REG kugirango ibashe kwegukana igikombe cya shampiona birayisaba gutsinda imikino yabo isigaye ngo shampiyona irangire,mu mukino basigaje harimo uwo bazakina na Espoir na IPRC- kigali.