Icyegeranyo : Ibintu 5 biri kwica abana bari hagati y’imyaka 10-19

Icyegeranyo : Ibintu 5 biri kwica abana bari hagati y’imyaka 10-19

Iyo umuntu agenda mu muhanda aba agomba kwitonda ngo ikinyabiziga runaka kitamugonga, ninayo mpamvu habaho uburyo ibinyabiziga bisimburana mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mihanda, ubundi ukongera ukabona abapolisi mu mihanda, nyamara imibare itangwa n’ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku buzima yerekana ko impanuka zo mu mihanda ndetse na za “embouteillage” arizo zica abana b’ingimbi cyane kurusha ibindi ku isi. Tugiye kugendera ku mibare itangwa n’ibigo bitandukanye itwereka impamvu abana b’ingimbi n’abangavu bari gupfa cyane ndetse n’ikiri kubitera.
Ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku buzima ritangaza ko muri 2015, abana bari mu kigero cy’ ubugimbi n’ubwangavu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bapfuye, nyamara 10% Ngo basanze barazize impanuka zo mu mihanda. Inyinshi muri izo mpanuka ngo zibasiye cyane abasore bari mu kigero cyimyaka 10-19. Ari nayo mpamvu WHO yashize hanze urutonde rw’ibintu 5, biri kwica abana bari hagati y’imyaka 10-19
1 impanuka zo mu mihanda
2. indwara zubuhumekero
3. kwiyahura
4. indwara ziterwa n’umwanda
5. kurohama
Iyi mibare yerekana ko byibuze abana barenga 3000 ku isi yose bapfa buri munsi. 2/3 byizo mpfu ngo zikaba ziganje muri Asia ndetse n’Afurica
Mu mpanuka zibera mu mihanda, ahanini ngo izica abana b’ingimbi ndetse n’abangavu ngo ni iza moto ndetse n’amagare. Abana b’abasore bari mu kigero cy’imyaka 15-19 nibo ahanini ngo usanga bapfa muri ubwo buryo, cyane mu bihugu by’uburayi ndetse na Amerika
Mu mwaka wa 2015 mu Bwongereza, impanuka zo ku muhanda zishe abana barenga 145, bari hagati yimyaka 10-19, naho 3166 nibo bakomeretse bikabije kubera izo mpanuka, ibi ngo bikaba biterwa nuko abana boherezwa hanze ngo bajya mu mashuri batwaye amagare badaherekejwe.

Iyi ni imibare yashyizwe hanze n’ Ikigo gishinzwe abana b’ingimbi n’abangavu ku isi, gifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, UNICEF ndetse na UNESCO
Mu gihe ugendeye kuri iyi mibare bigaragara ko kwiyahura biza ku mwanya wa gatatu mu byica abana b’ingimbi n’abangavu, cyane, ubushakashatsi bwerekana ko 90% y’abana b’ingimbi n’abangavu biyahura, babiterwa n’ibibazo byo mumutwe nk’agahinda gakabije, ihungabana, ibiyobyabwenge, ibibazo by’imyitwarire mu bandi ndetse n’ubwigunge. Abandi ngo ugasanga bafite ibibazo mu mashuri ariko ntibabashe kubiganiriza abandi, ndetse ugasanga hari n’abafatwa ku ngufu bakabiceceka
Nanone kandi Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe kwita ku ngimbi n’abangavu ku isi, yerekana ko mu 2013 hari abana 1748 biyahuye, bari hagati y’imyaka 15 na 19, none uyu mubare umaze kwikuba kane ugerenanije n’imyaka 4 ishize, ikigo kizwi nka American Academy of Pediatrics, cyatangaje ko kwiyahura mu rubyiruko ahubwo bizikuba inshuro nyinshi byose bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane naba bana, ndetse ko hari imikino imwe ikinirwa kuri internet ishobora gutera abana gushaka kwiyahura, aha hagatangwa urugero rw’umukino uzwi nka bluewhales wateye aban b’abarusiya barenga 10 kwiyahura kubera kuwukina.

Teen health itangaza ko bene aba bana bagira ibimenyetso byo gushaka kwiyahura babanza kugira ibimenyetso bitandukanye nko

• Kurakazwa n’ubusa
• Kugira ibitekerezo byuko ntacyo bimaze kubaho
• Kutiyitaho
• Kubura ibitosti
• Kutavuga
• Gukora ibintu bazi neza ko byabagirira nabi
• Kudatinya
• Gukoresha amafaranga nabi cyane nkaho aribwo bwanyuma babayeho
• Kubaho nkaho aribo bonyine ku isi
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragara ku bana bashobora kugira ibitekerezo byo kwiyahura nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kwita ku bana b’ingimbi n’abangavu
the American Academy of Pediatrics itangaza ko abana bakunze kubona biyahura akenshi baba baragize ahashize habi, nko kuba barafashwe ku ngufu bakabyihererana, kuba baragiye mu biyobyabwenge, ndetse no kuba baratotejwe, cyangwa bakangwa bikabije