Race to Remember irahaguruka mu Ruhango berekeza i Karongi

Race to Remember irahaguruka mu Ruhango berekeza i Karongi

Isiganwa rya gatatu rya Rwanda Cycling Cup 2017 rifite inshingano yo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakunzi n’abayobozi b’umukino w’amagare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rirahaguruka mu Ruhango risorezwe i Karongi ku ntera ya Km 155.6 Km.

Nsengimana Jean Bosco yari yegukanye Memorial Byemayire Lambert (Kigali - Huye) mu gihe Kigali – Karongi, Uwizeye Jean Claude ari we wari wabaye uwa mbere. Ni isiganwa rizagaragaramo ikipe nshya y’i Nyabihu iyobowe na Gasore Hategeka watwaye Rwanda Cycling Cup 2016, irimo abakinnyi bari bamenyerewe muri Benediction Club y’i Rubavu.

Muri rusange hazitabira abakinnyi 71 bagabanyijwe mu byiciro bitatu abakuru n’abatarengeje imyaka 23, ingimbi n’abakobwa, aho Karongi Vision Sports Center izaba ijya mu rugo izaba ihagarariwe n’abakinnyi batandatu.

Abagore n’abakobwa bazasiganwa Km 87.2 (Muhanga - Karongi) mu ngimbi bazakina Km 92.5 (Muhanga - Karongi) aho bazazenguruka kabiri mu gihe abagabo bahagurukira mu Ruhango, bazazenguruka inshuro 10 bakoze Km 155.6. Isiganwa riratangira 9h30 i Muhanga na 10h30 mu Ruhango.