AFCON 2019 : Umukino wa Centrafrique n’Amavubi wimuriwe tariki ya 11 Kamena

AFCON 2019 : Umukino wa Centrafrique n’Amavubi wimuriwe tariki ya 11 Kamena

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yamenyesheje ko umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2019 uzahuza Centrafrique n’u Rwanda wimuriwe tariki ya 11 Kamena 2017 kuri Stade Barthelemy Boganda i Bangui.

Mu itangazo rya CAF, bemeje ko uyu mukino wari uteganyijwe tariki ya 3 Kamena wimuriwe tariki ya 11 Kamena saa kumi, isaha ya Kigali, kuri Stade Barthelemy Boganda, mu gihe tariki ya 10 Kamena Cote d’Ivoire izakira Guinea kuri Stade de Bouaké i Abidjan.

Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero nyuma y’irindi suzuma ry’ubuzima rizaba tariki 24 Gicurasi. U Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique, iyi kipe yitabiriye rimwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu 2004 muri Tuniziya.

Abakinnyi bahamagawe gukora isuzuma rya kabiri

APR FC : Rusheshangonga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihad, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick and Nshimiyimana Amran

Rayon Sports : Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier and Manishimwe Djabel

Police FC : Mpozembizi Mohamed, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie Vianney and Usengimana Dany

Mukura VS : Niyonzima Ally and Habimana Yussuf

Bugesera FC : Rucogoza Aimable, Iradukunda Bertrand and Nzabanita David

AS Kigali : Kayumba Soter, Bishira Latif, Mubumbyi Barnabe and Iradukunda Eric

Musanze FC : Niyonkuru Ramadhan

Pepiniere FC : Mugisha Gilbert

Espoir FC : Mbogo Ally