Umwuga wo gukina filime mu Rwanda , burya ngo ntiwabeshaho nyirawo

Ndayizeye Emmanuel bakunze kwita Nick kubera filime y’uruhererekane CITY MAID aravuga ko kugira umwuga wa sinema aho ushingiye imibereyo ,ntaho byakugeza kuko nta mafaranga yagutunga abamo.
Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye muri sinema nyarwanda akina filime zitandukanye nka Giramata, Igikomere by’umwihariko filime y’uruhererekane CITY MAID uyu musore arimo gukinamo ari umuhanzi uba witwa Nick.

Ndayizeye Emmanuel nyuma y’igihe ari mu ruhando rwa sinema gusa ,mu ntangiriro z’uku kwezi yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “JE T’AIME”,avuga ko yayandikiwe n’umufasha we.

Emmanuel aganira na RADIO TV10 yadutangarije ko iruhande rwo kuba yarakunze umuziki kuva mu bwana bwe , yashatse no guhuza impano azi yifitemo kugirango zimubesheho, kuko yasanze gukina filimi gusa bitamutunga.
“Ntago ushobora gukina filime gusa ngo bigutunge bisaba kugirango ubufitanye n’ibindi,ariko akenshi tubikora kuko tubikunze si uko harimo inyungu yatuma ugumamo” Ndayizeye Emmanuel

Usibye uyu Ndayizeye Emmanuel kandi bamwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda nka Gratien Niyitegeka uzwi nka seburikoko nabo bagannye muri musika,icyo abasesengura bashingiraho bavuga ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rugifite intambwe ndende yo gutera imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo