Savio Nshuti na Kwizera Pierrot mu nzira igana muri KAA Gent

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2016-17 bamwe mu bakinnyi bayo bayifashije urugamba bari mu biganiro na KAA Gent yo mu bubirigi(Belgium).

Savio Nshuti Dominique umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Kwizera Pierrot umukinnyi w’intamba ku rugamba z’u Burundi bafashije Rayon Sports barifuzwa cyane n’ikipe ya KAA Gent yo mu bubiligi mu cyiciro cya mbere kuba bajya kuyifasha. Aba bakinnyi bombi bari bamaze kuba inkingi za mwamba mw’ikipe ya Rayon Sports barimo gushakirwa ibyangobwa kugirango berekeze mu gihugu cy’ububirigi gukorerwa ibizami by’ubuzima.

Savio Dominique na Kwizera Pierrot bazerekeza mu bubiligi bajyanye na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Gent bazaza mu Rwanda mu minsi iri mbere mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports. Ikipe ya KAA Gent cyangwa se KAA La Gantoise yambara ibara ry’uburu nka Rayon Sports, uyu mwaka ikaba itaritwaye neza muri Europa League kuko yari yasezerewe na mukeba wayo w’ibihe byose Genk nyamara yari imaze gusezerera Tottenham yo mu bwongereza.

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba yatakaza abandi bakinnyi mubayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona biganjemo abarimo basoza amasezerano.
Ubuyozi bw’ikipe ya Rayon Sports ngo bwiteguye kuganira n’abakinnyi basoje amasezerano, murabo harimo Niyonzima Olivier uzwi nka Sief wifuzwa cyane na Police Fc, ndetse kandi harimo Munezero Fiston, Manzi Thierry wifuzwa na Apr fc kubasimburira Michel Rusheshangoga uzerekeza muri Tanzania mw’ikipe ya Singida Fc. Undi mukinnyi uri mu bakinnyi bitwaye neza uyu mwaka muri Rayons Sports nawe urimo usoza amasezerano ni Mustapha Nsengiyumva,ndetse na Muhire Kevin usazwe akina hagati mu kibuga.

Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya shampiyona ikaba itegereje gukina umukino wanyuma usoza shampiyona uyu mwaka izakirwamo na Kiyovu Sports iri muzishobora kujya mu cyiciro cya kabiri, Rayon Sports kugeza ubu ikaba imaze gutsindwa umukino umwe gusa yatsizwemo na Apr Fc.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo