SUDAN: Abaturage batari bacye biraye mu mihanda ya Khartoum barigaragambya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage babarirwa mu magana baraye bakoze imyigaragambyo mu mihanda y’umurwa mukuru wa Sudan Khartoum, imyigaragambyo yasize benshi bakomeretse bikomeye, abandi bahasiga ubuzima.

Ni imyigaragambyo yakozwe n’abaturage ba Sudan, bamagana Coup d’Etat iherutse guterwa Abdallah Hamdok n’abari bagize guverinoma y’inzibacyuho, coup d’etat yakozwe n’imbaraga za gisirikare.

Izindi Nkuru

Kuwa mbere w’iki cyumweru, nibwo igisirikare cyisubije ubutegetsi gihita gifunga Minisitiri w’intebe Abdallah Hamdok n’abo bari bafatanyije kuyobora muri iyi Leta y’inzibacyuho, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize abaturage bigaragambirije kweguza Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, bakamushinja kubayoboza igitugu.

Coup d’Etat yo kuri uyu wa Mbere, yatumye abaturage birara mu mihanda bayamagana, ibyanaje kuviramo ababarirwa muri 80 gukomereka, ubwo inzego z’umutekano zabarasagaho urufaya rw’amasasu.

Kugeza ubu, yaba minisitiri w’intebe Hamdok, n’abandi bari bafatanyije kuyobora, bafungiye mu nkambi ya Gisirikare aho nta bwinyagamburiro bafite.

Ibi byatumye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, gategura ibiganiro by’igitaraganya hagati yako n’abakoze iyi Coup d’Etat.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru