UBUTABERA : Sankara yahakanye ibyaha bibiri muri 17 akurikiranyweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa gatatu, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara  uherutse gusabirwa igifungo cy’imyaka 25, yasubiye mu rukiko. Yavuze ko mu byaha 17 akurikiranyweho ngo harimo ibyaha bibiri atigeze yemeranywaho n’ubushinjacyaha kuko ngo bumushinja uruhare muri ibyo byaha kandi ngo si we ugomba kubibazwa.

Muri uru rubanza, Nsabimana Callixte yagarutse mu mvugo itandukanye n’iyo yakoresheje mu maburanisha yose aheruka

Izindi Nkuru

Mu rukiko yavugaga yitonze cyane, ijambo ku rindi arishimangira yifashishije inyandiko zikubiyemo inyandiko zishimangira ingingo afata nk’izimurengera. yacishagamo akanakoresha ibimenyetso by’akaboko bigaragaza gushimangira ibyo yavugiraga mu rukiko.

Iri hinduka ry’imivugire, inyandiko n’ibimenyetso by’amaboko, ryazanye n’impinduka kumiburaniye ye.

Ubushize yari yemeye gutangaga ibisoboraro biherekejwe n’inyikirizo ivuga ko yemera ibyaha byose, anaciye bugufi cyane. Gusa uyu munsi siko byagenze.  ku Ku ikubitiro, Nsabimana Callixte yavuze ko nyuma y’aho urubanza rwe ruhurijwe n’urwa Paul Rusesabagia, ngo yasanze ubushinjacyaha bwarazanye inyandiko nshy atigeze amenya. Ibi ngo byatumye abazwa anasubiza ku bintu atazi bityo ngo ibyo yasubije byose mu kwiregura ku byaha akurikiranyweho atari ukuri.

See the source image

Nsabimana Callixte Sankara (Ibumoso) n’umunyamategeko we

Mu byaha 17 akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, yavuze ko bibiri muri byo ari byo atabyemeranyaho n’ubushinjacyaha.

Ibyo birimo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cyiterabwoba ku nyungu za politike.

Nsabimana Callixte yavuze ko ubushinjacyaha bwirengagije nkana ukuri nyakuri, kunagaragazwa n’izo nyandiko z’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana Callixte ari mu bashinze FLN kandi ngo siko bimeze. Uyu mutwe ngo washinzwe mu mwaka wa 2016 bityo Nsabuimana Callixte agahera kuri ibi ahakana ko atigeze arema uyu mutwe w’ingabo, ahubwo ngo yawinjiyemo nyuma.

Yagize ati “Ndamutse narawuremye nabyemera kubera ko nemeye ibyaha biremereye.”

See the source image

Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru

Nsabimana Callixte avuga ko kandi ubushinjacyaha bwirengagije ko  atari afite ubushobozi na buke bwo gutanga amabwiriza muri FLN bityo ngo ntiyigeze atanga ababwiriza yo kugaba ibitero mu Rwanda.

Ubushinjacyaha ngo bwavuze ko uyu mutwe Nbabimana yari abereye umuvugizi wari ufite umurongo wo gukora iterabwoba wica abaturage mu rwego rwo guhatira Leta y’u Rwanda kwemera imishyikirano.

Nsabimana Callixte yavuze ko atari wo murongo mugari bari bafite ahubwo ngo bari bafite umugambi wo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ikindi ngo ntibigeze batera abaturage. Ibi abishingira ko bishyuzwa amatungo yaramburuye bivuye ku ntandaro yo kwirukanka n’ihahamuka yatewe n’urufaya rw’amasasu yari hagati ya FLN n’igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi ngo bishimangira ko bari baje guhangana n’igisirikare ndetse hari n’ibikoresho banyaze ingabo z’u Rwandabityo ngo umutwe w’abarwanyi yavugiraga utari ugamije iterabwoba.

Ibyakozwe mu buryo bunyuranije n’umurongo wa bo, ngo bigomba kubazwa abasirikari bane bakuru bafataka ibyemezo.

Urubanza ruracyakomeje……

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru