Ubwitabire bw’abantu bacye, Ric Hassani waririmbye indirimbo za Meddy, gutinda gutangira,…Ibyaranze igitaramo cya Sympony Band

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rya Sympony Band ryatumiyemo umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassani mu gitiramo cyiswe ‘Fantacy Music Concert’ cyagaragayemo ubwitabire bwo ku rwego rwo hasi byatumye gikererwaho .

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira ku isaha ya saa 15:00’, ariko bitewe n’ubwitabire buke byatumye gikererwa.

Izindi Nkuru

Benshi babihuje n’uko n’ubundi tariki ya 4 Ukuboza 2021 cyabereyeho, muri Kigali Arena hari hateganyijwe ikindi gitaramo cy’umwami wa Rhumba, Koffi Olomide bagakeka ko ari ho benshi bari bigiriye.

Saa 20:00’ zibura iminota mike nibwo Ally Soudy wari MC muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro atangira gushyushya abantu bake bari bahari, uko amasaha yashiraga niko abantu biyongeraga.

Nta mwanya munini waciyeho ahita aha ikaze itsinda rya Symphony Band umwanya riza gucurangira bake bari bahari.

Iri tsinda ryagerageje gukora iyo bwabaga ngo bashimishe abari baje kubashyigikira, ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikumwe nka ‘Replay’, ‘Igitabo’ na ‘I Miss U’ n’izindi.

Iri tsinda ryakurikiwe na Nel Ngabo wishimiwe cyane n’urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Sawa’, ‘Nywe’, ‘Tayali’ na ‘Muatale’ yakoranye na Bruce Melodie yishimiwe na benshi.

Nel Ngabo akaba yakorewe mu ngata na Confy waririmbye ‘Joana’, ‘Panha’ na Pole Pole n’izindi.

Ric Hassani wari wazinduye benshi ni we wahise uhabwa umwanya, uyu muhanzi akaba yakiranywe ibyishimo na bake bari baje kwihera ijisho.

Uyu muhanzi yasusurukije abari bahari mu ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Number One’, ‘Thunder Fire You’, ‘Everthing’, ‘Only You’, ‘My Only Baby’ yakoranye na Mike Kayihura yahise anahamagara ku rubyiniro bakayiririmbana, yahise anamusigira urubyiniro maze Mike Kayihura na we asusurutsa abakunzi be.

Usibye izi ndirimbo ze yaririmbye yacuranze n’indirimbo z’abandi bahanzi zirimo iya Meddy yitwa Slowy.

Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda cyane mu ruganda rw’umuziki, nka Producer Ishimwe Clement, Dj Ira, abahanzi Bruce Melodie na Platini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru